Izi ngamba zafashwe nyuma y'aho mu Cyumweru gishize mu Mudugudu wa Yeruzaremu mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu kidendezi cy'amazi haguyemo abana babiri bavukana bagahita bitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yabwiye IGIHE ko icyo kidendezi cy'amazi cyari cyaracukuwe n'umuturage uhakorera ibikorwa by'ubworozi. Yavuze ko abana baguyemo bagiye kuhogera birangira bose bitabye Imana.
Ati 'Ingamba twahise dufata rero ni uko ahantu hose hari damu sheet tugiye kuhazitira kubufatanye na ba nyiraho ntabwo dushaka ko abana ndetse n'abantu bakuru bongera kuhagera byoroshye.'
Gitifu Muhamya yakomeje avuga ko kandi kuri ubu bategereje ibizava mu iperereza kuko RIB yahise iritangira, yavuze ko kandi nyir'icyo kidendezi cy'amazi yavuze ko cyari gifite ubwishingizi barindiriye kuzareba ko ababyeyi b'abo bana hari indishyi bahabwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, we yabwiye IGIHE ko ahantu hose hagaragara ibidendezi by'amazi mu Karere bakangurira ba nyirabyo kubizitira no kubikorera ubugenzuzi umunsi ku munsi.
Ati 'Ubu twatangiye gukangurira abafite ibidendezi kubizitira aho bishoboka, ibindi cyane cyane ibyegereye abaturage turabasaba ko bashyiraho uburinzi buhoraho, turanabibwira amakoperative cyane cyane ayahinga umuceri aba afite amazi bakoresha buhira kuko byagaragaye ko abana bajya kuhogera bikaba byateza ibibazo birimo n'urupfu.'
Si ubwa mbere mu Karere ka Rwamagana humvikana abana bapfiriye ku bidendezi by'amazi biba byaracukuwe mu nzuri cyangwa se ibikoreshwa mu kuhira umuceri.