Agakiriro ka Rwamagana ni kamwe mu two usangamo abagore benshi bari mu mirimo y'ububaji, gusudira n'indi myinshi.
Bigitangira abenshi muri bo babanje kutabona umwanya wo gusubira mu rugo ngo bite ku bana babo, bamwe baragwingira abandi bakagaragara mu bafite ikibazo cy'imirire mibi, kubera kutabasha kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana.
Kuri ubu, muri aka gakiriro hashyizwemo inzu yiswe 'Icyumba cy'umubyeyi' ikaba ifasha abagore kubona aho basiga abana bakiri bato ndetse bakanahabonkereza.
Uwiragiye Josiane ukora mu bijyanye no guha ubwiza ibikoresho by'ububaji biba bimaze gukorwa, yabwiye IGIHE ko kuri ubu aba ari kumwe n'umwana we w'ámezi arindwi akamusiga mu cyumba cy'umubyeyi, akajya aza kumwonsa nyuma ya buri masaha abiri.
Ati 'Ni ibintu byiza cyane kuko binatuma nkomeza gukora akazi, ubu ku munsi nshobora kwinjiza kuva ku 5000 Frw kugeza ku 8000 Frw, ayo mafaranga agatuma nunganira umugabo wanjye mu rugo rwacu.'
Nyiransabimana Josiane we yavuze ko mbere yasigaga umwana mu rugo kuko atuye kure ntanabashe kujya kumwonsa bigatuma umwana we asubira inyuma mu bijyanye n'imikurire rimwe na rimwe ngo umwana akaba yanagwingira.
Ati 'Hari n'ubwo abana banjye bajyaga mu mirire mibi, umujyanama w'ubuzima akaba yamusanga mu muhondo, ubu rero umwana muzana hano nkakora andi hafi. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bazanatwubakira ECD hano kugira ngo bikomeze bidufashe gukurikirana abana bacu.'
Umuyobozi w'Agakiriro ka Rwamagana, Rugenintwaza Théoneste, yavuze ko icyumba cy'umubyeyi cyatumye abagore biyongera cyane muri aka gakiriro kuko kibafasha kwita ku buzima bw'abana babo ndetse ngo nta mugore ukibyara ngo areke akazi kuko aba yizeye ahantu heza azasiga umwana we.
Inzobere mu bijyanye n'imirire, Dukuzeyezu Diogene, usanzwe anakora mu bitaro bya Kirehe, yabwiye IGIHE ko iyo utonkeje umwana, ukamuha amata y'inka cyangwa andi agurwa hirya no hino uba uri kumuhemukira.
Yavuze ko andi mata yose atari amashereka afite ibiyagize bitameze neza nk'amashereka kuko isukari irimo usanga iri hasi ugereranyije n'amashereka.
Ati 'Ikindi usanga umunyu urimo uba uri hejuru akenshi ubona ko abantu bongeramo amazi bakanongeramo isukari nko muri aya mata y'inka. Mu mashereka usangamo abasirikare biteguye guhangana n'ibyatera umubiri w'umwana byose ariko mu mata ntabwo biba birimo, kutonsa umwana iyi minsi 1000 uba umuvukije ibintu byinshi, nagira inama ababyeyi bose kwigomwa bakonsa abana iyi minsi yagenwe'
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko hari gahunda ya Leta yo gufasha ababyeyi bakora imirimo itandukanye kubona ahantu bonkereza abana babo ndetse bakanahabahasiga kugira ngo bakore akazi batuje.
Nyuma y'icyumba cy'umubyeyi banateganya kuhubaka irerero rizafasha abana gukura neza baniga.
Agakiriro ka Rwamagana kabarizwamo abakozi 339 bagakoreramo umunsi ku munsi, harimo abagore n'abakobwa 89 n'abagabo 250.