Rwamagana: Umuryango wabyaye impanga z'abana batatu uratabaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 17 Ugushyingo 2024 nibwo uyu muryango wari usanzwe ufite abana babiri wagiriwe umugisha wo kwibaruka abandi bana batatu b'abahungu.

Nubwo aba bana baje ari umugisha ariko uyu muryango wagize ikibazo cy'amikoro kuko babanje kumara ukwezi kurenga mu bitaro, aho bishyuzwa amafaranga arenga ibihumbi 200 Frw. Bageze mu rugo nabwo ubuzima bwaragoranye kuko kugira ngo uyu mubyeyi abone amashereka bimusaba kwikama mu gakombe maze amashereka make abonetse akaba ariyo asaranganya aba bana.

Mukandayisenga Josiane yabwiye IGIHE ko aba bana batatu nubwo baje ari umugisha kubarera bibagoye cyane kuko yaba umugore cyangwa umugabo nta n'umwe ufite akazi gahoraho katuma babona amata yo kunganira amashereka.

Yavuze ko yari asanzwe akora akazi ko gufurira abantu, mu gihe umugabo we akora akazi k'ubuyede no guhingira abantu.

Ati 'Iyo nabaga ndi muzima nahingiraga abantu bakampa 1500 Frw umugabo nawe yabona icyo kiyede akagikora tukabona amaramuko. Kuva natwara inda rero sinongeye kubona ibiraka naratuje umugabo yaba atabonye akazi tugatungwa n'abaturanyi.'

'Maze kubyara rero amashereka yabaye make binatuma ntinda mu bitaro, abaganga bakambwira ngo ubwo nta bushobozi mfite bwo kugura ariya mata y'abana reka njye mbasaranganya amashereka make mbonye mu kwikama.'

Mukandayisenga yavuze ko yanagize ikibazo cyo kubura amashereka ku buryo ubuzima bw'abana be buri mu kaga.

Yavuze ko uko kubura amashereka n'imihangayiko byatumye basubira mu bitaro, agasaba ubuyobozi bw'Akarere kumufasha nibura akabona amata yatuma abana be bakura neza.

Ati 'Ikintu nasaba Leta ni uko bamfasha kubona amata yunganira amashereka kuko birangoye cyane, ikindi urumva kubera ko inda nayitwaye ikamerera nabi byatumye abana batanabona imyambaro myinshi nk'uko bikwiriye ni ibyo bibazo bibiri dufite kongeraho amafaranga yo kwishyura ibitaro, n'ubu twongeye kugaruka fagitire iri kwikuba kandi nta bushobozi dufite.'

Ningize Jean Baptiste wabyaye aba bana yavuze ko kubyara abana batatu nubwo ari umugisha byabatunguye cyane.

Yavuze ko baramutse babonye amata yunganira amashereka byabafasha mu gukuza abana babo neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko bamenye ikibazo cy'uyu muryango, kandi ko abakozi b'akarere bawusuye mu kureba icyo wafashwa.

Ati 'Yagize ikibazo cy'amashereka kuko ntabwo byoroshye konsa abana batatu icyarimwe, abakozi b'Akarere bashinzwe imibereho myiza y'abaturage barabasuye ku bitaro, dusaba ibitaro ko batazabishyuza ahubwo fagitire izoherezwa ku Karere tukabafasha nk'uko dufasha abandi bose batishoboye.'

Yakomeje avuga ko 'icya kabiri turi kwigaho ni ukureba uko tumushakira amafaranga y'ibikoresho by'ibanze mu gihe runaka, hari ayo twari twatekereje twahita tumuhereza ariko turashaka kuyongera mu rwego rwo guherekeza imikurire y'abo bana mu kubarinda ko bagaragara mu mutuku cyangwa mu muhondo.'

Uyu muryango wasubiye mu bitaro nyuma y'aho abana babo batatu bagiriye ikibazo
Mukandayisenga kugira ngo abone amashereka bimusaba kwikamira mu gikombe, duke abonye akadusaranganya abana batatu
Mukandayisenga yasabye ubufasha kugira ngo abana be babashe gukura neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umuryango-wabyaye-impanga-z-abana-batatu-uratabaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)