Safi Madiba yahishuye uko yapanze kuva muri U... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuye muri iri tsinda nyuma y'uko afatanyije na bagenzi be Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bubakanye amateka akomeye arimo nk'igikombe rya Primus Guma Guma Super Stars batwaye, ibihembo birimo ibya Salax Awards bigwijeho n'ibindi binyuranye. 

Ni nyuma kandi y'ibindi bitaramo bakoreye hirya no hino mu gihugu, ndetse n'ubuzima babanyemo birimo n'ibihangamo bashyize ku isoko byakunzwe kakahava. 

Itsinda rya Urban Boys ryashinzwe mu mwaka wa 2007 mu Karere ka Huye, rigizwe n'abasore batanu: Niyibikora Safi (Safi Madiba), Nshimiyimana Mohamed (Nizzo Kaboss), Manzi James (Humble Jizzo), Rino G na Skotty.  Ariko ryamenyekanye mu ruhando rw'umuziki rigizwe n'abasore batatu, ubu ribarizwamo babiri gusa.

Ibikorwa by'ingenzi byaranze Urban Boys:

2007: Bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa "Icyicaro" bakiri batanu.

2008: Rino G na Skotty bavuye mu itsinda, hasigara Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo. Muri uwo mwaka, basohoye indirimbo "Sindindyarya" yabafashije kumenyekana mu Rwanda hose.

2009: Bimukiye i Kigali kugira ngo bakomeze guteza imbere umuziki wabo, bakorana n'abahanzi batandukanye bo mu karere.

2013: Batsindiye ibihembo bine muri Salax Awards mu byiciro bya 'Artiste of theYear', 'Best Male Artist', 'Best Group', na 'Best Video.'.

2016: Basohoye Album ya gatandatu, bakomeza kwagura umuziki wabo mu karere no gukorana n'abahanzi mpuzamahanga.

2017: Safi Madiba yatangaje ko asezeye mu itsinda, atangira umuziki ku giti cye. Nizzo na Humble Jizzo bakomeje gukorana nk'itsinda.

2024: Humble Jizzo na Nizzo bongeye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo 'Baba Experience' cya Platini P, bagaragaza ko nubwo bakora umuziki ku giti cyabo, amateka y'itsinda akomeje kubahuza.

Mu bihe bitandukanye iri tsinda ryakoze indirimbo zakunzwe nka "Sindindyarya" yabafashije kumenyekana mu gihugu hose, "Take it Off" bakoranye na Jackie Chandiru wo muri Uganda, yabafashije kwagura umuziki wabo mu karere ndetse na "Tayali" bakoranye na Iyanya wo muri Nigeria, yerekanye ubushobozi bwabo mu mikoranire mpuzamahanga.

Byagenze gute ngo Safi Madiba asige bagenzi be ku rugamba?

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko kuva mu itsinda rya Urban Boys ari icyemezo yatekerejeho igihe kinini, kandi bimusaba kugisha inama umutima, kuko atari ibintu yari kwemeza mu ijoro rimwe "kuko hari kuzamo guhubuka."

Ati "Ntabwo wabyuka mu gitondo, ibyari itsinda rikomeye, ibikombe birahari, ntabwo ari ikintu wafata nijoro ngo ubyuke mu gitondo uhite uvamo. Ntabwo ayo mahitamo yaba abaho."

Uyu mugabo yavuze ko icyemezo cyo kuva muri Urban Boys yari amaze imyaka itanu agitekereza, kuko yarebaga ahazaza h'itsinda ndetse n'aho ashaka kwerekeza inzozi ze. Safi yumvikanisha ko icyemezo cye, cyanashingiye mu kubona ko abantu bari gukura, ku buryo hari igihe kizagera amatsinda y'umuziki mu Rwanda, akavaho ukundi.

Ati "Niba unabibona neza. Nta tsinda mu Rwanda rikibaho. Si no mu Rwanda n'ahandi urabibona, n'ahandi urabibona, nka One Direction, P-Square abantu ntibakabitindeho."

Uyu muririmbyi yavuze ko nta muntu ukwiye gutinda ku cyemezo yafashe, kuko 'n'umugabo n'umugore babanye baratandukana'. Ati "Nkatwe twavuye ahantu hatandukanye, umwe yavuye i Nyagatare, undi i Huye duhurira ahantu dukora ikintu gikomeye, gutandukana ntabwo ari ibintu biba bitangaje cyane."

Yavuze ko hari amasura meza abahanzi bagaragaza imbere ya Camera, nyamara inyuma y'amarido hari ibindi biba bitagenda neza bitavugwa binageza ahanini mu kuba abantu batandukana.

Safi yavuze ko uko itsinda rigenda ryiyubaka, ari nako abantu bagira inshingano n'amafaranga 'bigenda abantu bagira imitekerereze yihariye'. Ati "Ntabwo navuga ngo navuyemo uwo munsi, ariko ni ibintu twanaganiriraga na bagenzi banjye, rimwe na rimwe."

Yavuze ko uko byagenda kose, igihe kiba kizagera itsinda rigatandukana, ahanini binaturutse mu kuba umwe muri bo ashobora kugira inshingano z'urugo, bigatuma umugore cyangwa se umukunzi we amusaba ko akwiye no kwitega ku rugo.

Uyu mugabo yanavuze ko kimwe mu bitandukanya itsinda, harimo no kuba amafaranga bakorera buri umwe yayashora mu bikorwa bye, umwe yahomba bikagira ingaruka kuri bagenzi be.

Safi yavuze ko n'iyo akomeza kuba muri Urban Boys, uyu munsi ubuzima bw'umuziki bwari kuba bugoye, ahanini bitewe n'uko abantu batari kumwe. Ati "Nk'ubu Nizzo ari mu Rwanda, Humble Jizzo ari muri Kenya, ubundi iryo tsinda ryashoboka gute."

Yavuze ko atigeze ava mu itsinda, kubera ko yiyumvaga nk'umuhanzi Mukuru muri bo, ahubwo impamvu zabaye nyinshi zatumye afata iki cyemezo. Yanavuze ko yitegereje neza abona ko 'ahazaza h'itsinda' hagoye, byatumye afata icyemezo cyo kurivamo.

Akiri muri Urban Boys, havuzwe inkuru nyinshi cyane zirimo kuba yararwanaga na Nizzo Kaboss, ariko asobanura ko biteze bibaho 'n'ubwo hagiye habaho kutumvikana'.


Safi Madiba yahishuye ko yavuye muri Urban Boys ashyira mu bikorwa umugambi yari amaranye imyaka itanu 

Safi yavuze ko atigeze arwana na bagenzi be, ahubwo habayeho kutumvikana by'igihe gito 

Safi yavuze ko yatangiye kwikorana umuziki, kuko yabonaga nta hazaza ha Urban Boys ya batatu

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA

">

VIDEO: Iyakaremye Emmanuel- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151006/safi-madiba-yahishuye-uko-yapanze-kuva-muri-urban-boys-mu-gihe-cyimyaka-itanu-video-151006.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)