Izi moto zikoranye ubwenge n'ubushishozi buhanitse, biziha igikunduro ku bazirebesha amaso ndetse no ku bazikoresha bitewe n'umusaruro zitanga.
Mu gihe abaguzi ba mbere ba moto z'iyi sosiyete batahwemye kugaragaza ibibazo bya batiri bya hato na hato, Umuyobozi wayo, Tony B. Adesina, yashimangiye ko Gorilla 2.0 ikoranye ubuhanga kuko batiri zayo zakozwe mu gihe kirenga umwaka kandi zikaba ari nta makemwa.
Yagize ati 'Ubu batiri yacu ishobora kugenda ibilometero 90 itarazima, aho aharambuye ho ishobora kugenda ibilometero birenga 100.'
Nsengiyumva Emmanuel usanzwe ari umumotari mu Mujyi wa Kigali, wakoreshaga ikiragano cya mbere cy'izi moto, yatangaje ko Gorilla 2.0 iziye igihe.
Ati 'Nagendaga ibilometero hagati ya 60 na 70 nishyuye 1.680 Frw ariko ubu Gorilla 2.0 irampa ibilometero 90 nishyuye amafaranga amwe yo gushyiramo umuriro.'
Iyi sosiyete kandi yemereye abamotari bose bakoreshaga ikiragano cya mbere cy'izi moto ko bose bagiye guhindurirwa batiri zabo ku buntu ndetse banahabwe gahunda ihamye y'uburyo bizakorwamo.
Leta y'u Rwanda iherutse guteguza ko moto zikoresha lisansi cyangwa ibindi biteza imyuka ihumanya ikirere zitazongera kwandikwa mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 25 Mutarama 2025.
Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwasobanuye ko gahunda yayo yo kuzana moto za Gorilla 2.0 ijyanye no gushyigikira umurongo wa Leta y'u Rwanda wo guteza imbere serivisi yo gutwara abantu n'ibintu itangiza ikirere.
Nizeyimana Jean Pierre wahagarariye Minisiteri y'Ibidukikije mu gikorwa cyo kumurika izi moto, yasobanuye ko imwe mu mpamvu u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kugabanya ibinyabiziga bikoresha lisansi ari uko rushaka kurengera ubuzima bw'abantu.
Ati 'Bimwe mu bitera indwara zijyanye n'ubuhumekero cyane harimo nk'indwara ya Asthma akenshi usanga biterwa n'ibinyabiziga byinshi bikoresha lisansi.'
Uwera Flora wahawe moto ya Gorilla 2.0 ndetse n'amasezerano yo kuyihagararia mu gihugu nk'umumenyekanishabikorwa mu gihe cy'umwaka, yagaragaje ko gukorana na S.U.L E-Mobility byamuteje imbere kandi ko iyi arindi ntambwe imugeza ku iterambere rirambye nk'umugore wiyemeje kwiteza imbere.
Yagize ati 'Iyi moto iroroshye kuyitwara, ntabwo igoye kuyitwara. Itanga inyungu zidasanzwe kuko ku giciro cya litiro ya lisansi kiri hejuru (1640 Frw) kimpa kugenda ibilometero biri hagati ya 40-50, ntaho bihuriye n'iyi moto ya Gorilla 2.0 impa ibilometero 90 nishyuye 1680 Frw yonyine yo gushyiramo umuriro wuzuye.'
Kimwe mu bibazo byibazwagaho na benshi cyari sitasiyo zo gushyira umuriro muri ibi binyaziga ndetse no kuba ibi binyabiziga bidashobora kurenga intara bijya mu yindi kubera ikibazo cy'izi sitasiyo ziri hake mu mujyi wa Kigali, zikaba hafi ya ntazo hanze yawo.
Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwamaze impungenge abafite ibi bibazo binyuze mu mikoranire ya hafi na sosiyete itanga izi serivisi zo gushyira umuriro muri moto n'imodoka z'amashanyarazi yitwa EVP, iki kibazo kiri gukemuka.
Jerry Ndayishimiye ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya S.U.L E-Mobility yagize ati 'Ku bufatanye bwacu na EVP, ubu hari sitasiyo 4 mu mujyi wa Kigali zikora harimo RUBIS gisimenti, Kinamba Meru, Kacyiru ugana Faisal ndetse na Meru Kimisagara.'
Yakomeje agira ati 'Hari izindi sitasiyo 9 ubu zarangije kubakwa ziteganyijwe gufungurwa muri izi ntangiriro z'umwaka harimo Miduha, Kimironko kuri Meru, gare ya Remera kuri sitasiyo ya Oryx, Nyamarimbo ya mbere, Nyamirambo ya kabiri, Kagugu, Rwezamenyo hafi na RIB, Giporoso ku muhanda uva Alpha Palace ujya Kabeza na Nyamata.
EVP iteganya kugeza sitasiyo 200 hose mu gihugu mu gihe cy'imyaka itatu, binyuze mu masezerano ifitanye na RUBIS, ORYX, MEREZ, MERU, GAS OIL, PETROL CITY, n'Umujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwatangaje ko mu mpera z'uyu mwaka wa 2025, moto zikoresha amashanyarazi zayo ziri hagati ya 4500 na 5000 zizaba zageze ku isoko ry'u Rwanda.