The Ben yaherukaga kumurikira iyi Album abanya-Kigali, mu gitaramo yakoze tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.
Ni igitaramo yahuriyemo n'abandi bahanzi, cyane cyane abo bakoranye indirimbo, ndetse yataramanye n'abarimo K8 Kavuyo, Otile Brown, Fireman, Green P, P-Fla, n'abandi.
The Ben yavuze ko azataramira muri Canada, tariki 14 Gashyantare 2025 muri Montreal, azataramira Ottawa tariki 15 Gashyantare 2025, tariki 21 Gashyantare 2025 azataramira Toronto.
Ni mu gihe tariki 22 Gashyantare azataramira Edmonton. Uyu muhanzi yanagaragaje ko tariki 8 Werurwe 2025 azataramira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, mu gitaramo azahuriramo na Bwiza. Tariki 15 Werurwe 2025 azataramira Copenhagen mu Budage, ni mu gihe tariki 15 Werurwe 2025 azataramira muri Uganda.
The Ben yavuze ko Album ye yakozweho na ba Producer barimo Element, Prince Kiiiz, Made Beats, Kozzy ndetse na Real Beat. Ati "Nagerageje kwita ku banyarwanda cyane cyane ku ba Producer."
The Ben yavuze ko kwita Album ye 'Plent Love' yashakaga kumvikanisha ko urukundo yeretswe kuva atangiye umuziki kugeza n'uyu munsi rutagereranwa.
Ati "Urugendo rwanjye rw'umuziki ngerageje kubona ahantu naruramburira ntabwo nabona aho kururamburira ngo rurangiye mu bijyanye n'urukundo. Urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw'umuziki ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo ntabasha kubona uko mbisobanura. Mu by'ukuri birenze urugero."
Yavuze ko guhitamo izina ry'iyi Album, yagendeye ku ndirimbo ye 'True Love'; kuko yafashe ijambo 'Love' aryongera kuri 'Plenty' biba 'Plenty Love'.
The Ben azataramira mu Canada tariki 14 Gashyantare 2025 mu kwizihiza Umunsi wa "Saint Valentin"
The Ben yagaragaje ko azataramira mu Bubiligi mu gitaramo azahuriramo na BwizaÂ
The Ben yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye "Plenty Love'
The Ben yaherukaga kumurikira Abanya-Kigali iyi Album mu gitaramo cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena