The Ben yasutse amarira mu gitaramo yamurikiy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yagiye asuka amarira mu bihe bitandukanye, ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagiye bamuvugaho, bagaragaza ko bidakwiye kuba asuka amarira- Ibi byatumye afata igihe kinini yifata mu bitaramo nk'ibi byagutse, ariko kuri iyi nshuro. 

Yataramiye abakunzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, mu gitaramo cyihariye cyabereye muri BK Arena, yahuje no kumurika Album ye 'Plenty Love' iriho indirimbo 12 yakoranyeho n'abahanzi barimo Kivumbi King n'abandi.

Muri iki gitaramo, The Ben yinjiriye mu ndirimbo 'Ni Forever' yatuye umugore we, akomereza ku ndirimbo 'Lose Control' yakoranye na Meddy.

Bisa n'aho izi ndirimbo zidasanzwe mu rugendo rw'uyu munyamuziki, kuko imwe yayikoranye n'umugore we, indi ayikorana n'umuhanzi bakuranye igihe kinini, banajyane muri Leta Zunze Zumwe Ubumwe za Amerika.

Yakomereje ku ndirimbo yitwa 'Kora'- Iyi ndirimbo nayo ifite igisobanuro kinini, kuko imbyino zigaragaramo zayobowe n'inshuti ye y'igihe kirekire, Sherrie Silver.

Ku rubyiniro The Ben yari kumwe n'itsinda rigari ry'abasore n'inkumi b'ababyinnyi, ariko kandi ubwo yinjiraga ku rubyiniro, yari aherekweje n'abo mu inzu y'imideli ya Uno Fashion.

Ageze ku ndirimbo ya Kane, yaririmbye iyo yise 'Fine Girl'. Mbere y'uko ayiririmba yagize ati "Abana b'i Gikondo muri He?" - Yavugaga ibi kubera ko muri iyi ndirimbo abigarukaho.

Yakomereje ku ndirimbo yise "Plenty" yakomotseho ijambo yitiriye Album ye. Iri mu ndirimbo ze zumvikanye cyane mu bitangazamakuru muri iki gihe, ahanini hashingiwe ku mudiho w'iyi ndirimbo.

Uyu musore w'i Gikondo, yari yambaye umwambaro w'ibara ry'umweru, ndetse byageze hagati igice kimwe cy'umwambaro agikuramo.

Yaririmbye indirimbo kandi yise "True Love" yifashishijemo umugore we Uwicyeza Pamella, asoje kuyiririmba yavuze ko " Nakozwe ku mutima n'uburyo mwese mwanshyigikiye. ijoro ryacu riratangiye. Dufite abahanzi benshi baza gutaramana nanjye, muriteguye. Mwarakoze ku bw'urukundo mwanyeretse."

Bushali yatunguranye

Umuraperi Bushali yinjiye ku rubyiniro, asanganira The Ben baririmbana indirimbo bakoranye bise "Ngufite ku mutima."

Uyu muraperi yageze ku rubyiniro, ibintu birahinduka, yaririmbaga anyuzamo akajya mu bantu, akabasuhuza, ubundi akabonera kubifuza umwaka mushya.

Ni gacye Bushali yagiye ahurira ku rubyiniro na The Ben. Ndetse, kuri iyi nshuro yagaragaje ko bidasanzwe kuri we, kuko hari amagambo yamwongoreye.

The Ben yaririmbye kandi indirimbo 'Best Friend' yakoranye n'umuhanzikazi Bwiza, ariko uyu mukobwa ntiyagaragaye ku rubyiniro nk'uko byari byitezwe.

Iyi ndirimbo ntisanzwe mu rugendo rwa Bwiza, kuko yabaye iya Kabiri yakoranye n'umuhanzi ukomeye, nyuma ya Bruce Melodie bakoranye indirimbo 'Ogera'.

Tom Close

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro yambaye imyambaro y'ibara ry'umukara, ataramana na The Ben binyuze mu ndirimbo "Si Beza". Aba bahanzi bombi barakuranye, ndetse hari abagiye bavuga ko bafitanye isano yo mu muryango.

Iyi ndirimbo yabaye ikimenyabose mu rugendo rw'umuziki wa Tom Close, byatumye Miliyoni z'abantu zimwiyumvamo mu bihe bitandukanye. Uyu mugabo asanzwe ari umuganga, ndetse ni umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Gutanga Amaraso (RBC).

Yari aherutse gufata amashusho avuga ko azatamarana na The Ben muri iki gitaramo. Asoje yagize ati "Amaboko hejuru kuri The Ben, umwami wa muzika ni inde?" Abafana bati "Ni The Ben."

Tuff Gang

Iri tsinda ryageze ku rubyiniro ririmo Fireman, P-Fla ndetse na Green P. Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Green P yaririmbye bigera ubwo The Ben yicara hasi kureba uburyo umuvandimwe we yari amuteye ishema.

K8 Kavuyo

The Ben ku rubyiniro, yanamahamagaye K8 Kavuyo baririmbana indirimbo yamamaye bise "Ndi uw'i Kigali" iri mu zakunzwe mu buryo bukomeye. Aba bombi, imbere y'abana bagaragaje ko bari bakumburanye gutaramana ndetse, K8 Kavuyo yavuze ko ashima The Ben ku bwo kumushyigikira.

Otile Brown

Yageze ku rubyiniro, ahagana saa yine n'iminota 4' aririmbana na The Ben indirimbo bakoranye bise 'Can't get enough'. Iyi ndirimbo yatumye Otile avugwa cyane mu Rwanda, ndetse yagiye yifuzwa cyane mu Rwanda. 

Uyu mugabo yageze mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, ndetse yari aherekejwe n'umugore we.

Ku rubyiniro. Ati "Ni ku nshuro yanjye ya mbere ndi mu Rwanda. Mu myaka itatu ishize nakoranye indirimbo nziza n'umuvandimwe wanjye, kandi njye mwita Tiger, impamvu naje hano ni ukubera iyi ndirimbo."

Otil Brown yaboneyeho no kuririmba indirimbo 'Dusuma'. Yavuze ko mu myaka ine ishize iyi ndirimbo igiye hanze, yatumye abantu benshi bamukunda cyane, ndetse yishimiye kuyiririmbira mu mujyi wa Kigali.

Otile yari yambaye umwenda wiganjemo amabara y'umutuku, ndetse yavuze ko anyuzwe n'uburyo abanya- Kigali bamwakiriye.

Otile yatanze ubuhamya avuga ko yigeze kunyura mu kibazo gikomeye, ariko ko The Ben yamubahaye "amwbira gutuza, ndacyabizirikana kuva uriya munsi, warakoze muvandimwe."

Kivumbi King

The Ben yakiriye ku rubyiniro Kivumbi King, avuga ko bakoranye indirimbo 'One Way' iri kuri Album ye 'Plenty Love'. Ariko kandi, yavuze ko Kivumbi amuzi nk'umuraperi mwiza, kandi yishimira ko bakoranye indirimbo. Ati "Ni umuhanzi mwiza, wo gushyigikirwa."

Element na Kevin Kade batunguranye

Aba bahanzi bombi binjiye ku rubyiniro, baririmbana na The Ben indirimbo bakoranye bise 'Sikosa'. Ni indirimbo yasohotse imaze igihe kinini irikoroza, ahanini bitewe n'uko ubuyobozi bwa 1:55 AM butari bwishimiye ko bayikoranye, ariko The Ben yaje kwiyunga na Coach Gael, indirimbo irasohoka, kuva ubwo.

Mbere y'uko ava ku rubyiniro, Element yaririmbye agace gato k'indirimbo 'Milele' maze avuga ko "Ndishimye kuba ndi hano, hari benshi bifuje kuba hano, ariko ntibabishije. Imana ihabwe icyubahiro."

Kevin Kade yasezeye ariko agaruka ku rubyiniro, ari kumwe n'abana babyina Kinyarwanda yinjirira mu ndirimbo ye yavuzwe cyane yise 'Munda'. Uyu muhanzi yaririmbye muri iki gitaramo, anitegura gukora igitaramo cye bwite kizaba muri Gashyantare 2025.

Igice cya Kabiri cy'igitaramo cye

The Ben yagarutse ku rubyiniro yahinduye imyambaro, yinjirira mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise 'Ndaje'. Yavuze ko yandika iyi ndirimbo yari kumwe na Zizou Al Pacino, kandi "Tuyandika twasabaga Imana ko izabera urufatiro abantu benshi." 

Yavuze ko mbere y'uko iyi ndirimbo ijya hanze, ari kumwe na Zizou Al Pacino baratashye bageze mu nzira bahura n'imodoka irabagonga bakora impanuka ikomeye.

The Ben yaciye amarenga y'uko mu gihe kiri imbere azinjira mu muziki wa Gospel. Ati "Ndahamya ko Yesu ari umwami n'umukiza, kandi igihe kimwe nzayikorera uko byagenda kose."

Yabwiye abafana be kujya basenga Imana uko byagenda kose, kuko Imana irasubiza mu gihe gikwiye.

Uyu muririmbyi yanaririmbye indirimbo yakoranye na Princess Priscillah. Yavuze ko mu buhanzi yatekerezaga yarimo ariko ntibyakunze.

Nyuma y'iyi ndirimbo, The Ben yakomereje mu ndirimbo 'Naremeye'. Ni indirimbo yaririmbye ari kumwe n'Itorero Inyamibwa rimufasha ku rubyiniro.

Umunyadushya Josh yatunguranye amuhundagazaho amafaranga

Ni amafaranga atazwi cyane n'umubare, ariko The Ben yavuze ko yifuza kuyakoresha ikintu kidasanzwe. Ati "Aya mafaranga arasubizwa abantu runaka, ndetse abafashe ibintu bikomeye cyane."

Uyu muririmbyi yavuze ko yiteguye gukoresha aya amafaranga mu gufasha abakene n'abandi

The Ben yaririmbye kandi indirimbo 'Roho' ndetse na 'Habibi'. Uyu muririmbyi yanaririmbye indirimbo 'Ko Nahindutse' ishingiye ku nkuru mpamo y'umukobwa wamukunze, ariko akamwirengagiza.

Ni inkuru The Ben atigeze avuga mu itangazamakuru, ariko mu bihe bitandukanye yagiye ayiganiraho n'inshutize.

Muri iki gitaramo kandi The Ben, yaririmbye indirimbo 'Wigenda', ayisoje ariko yasutse amarira, avuga ko yaganjijwe n'amarangamutima n'ubwo yari amaze igihe kinini yarabyirinze.

The Ben ati "Nari nabyirinze ariko bimbayeho. Iyo urebye aho wavuye ndetse n'aho ugeze, byagutera kurira. Uyu mwaka uzababere uw'umugisha udasanzwe, mu izina rya Yesu. 2025 uzababere umwaka udasanzwe. Nimwe mwatugize abo turibo nonaha. Njyewe ndi umwana wavukiye muri Uganda, tuba mu cyumba kimwe na Saloon, turi abana batandatu. Mama ntabwo yaje mu gitaramo cyanje kubera impamvu zitandukanye."

Uyu muririmbyi yumvikanishije ko mu rugendo rwe rw'umuziki yashyigikiwe cyane, ari nayo mpamvu buri gihe bimugora kwiyakira. Ati "Muradufata mukatugira abantu. ariko ndizera ko 2025 izaba umwaka mwiza cyane."


























































KANDA HANO: THE BEN YATARAMANYE NA TUFF GANG BINYURA BENSHI

">

KANDA HANO: OTILE BROWN YATARAMANYE NA THE BEN MU GITARAMO

">

KANDA HANO: KEVIN KADE NA ELEMENT BATUNGUYE MU BURYO BUKOMEYE THE BEN

">
KANDA HANO: SHEMI YERETSWE URUKUNDO RUDASANZWE MURI IKI GITARAMO UBWO YATARAMIRAGA ABAFANA BE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150374/the-ben-yasutse-amarira-mu-gitaramo-yamurikiyemo-album-ifatiye-ku-mpanuka-yarokotse-amafot-150374.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)