Tom Close yari ku rutonde rw'abahanzi bagombaga gutaramana na The Ben muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025.Â
Ni gacye Tom Close yagiye agaragara ari kumwe n'urubyiniro na The Ben, ndetse mu bihe bitandukanye byagiye bivugwa cyane, ko bombi bafitanye isano.
Imbere y'abitabiriye iki gitaramo, Tom Close na The Ben baririmbanye indirimbo 'Si Beza', ndetse imbere y'ibihumbi by'abantu, yavuze ko adashidikanya muri we, ko The Ben ariwe "mwami w'umuziki mu Rwanda."
Tom Close yahise ava ku rubyiniro, ubundi aharira umwanya The Ben. Mbere y'uko ava ku rubyiniro, ariko yamushimiye amugaraza nk'umuhanzi ukwiye ikamba ry'umuziki w'u Rwanda.
The Ben yari amaze igihe yitegura iki gitaramo, ndetse yagiye agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo uko byagenda kose.
The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n'abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n'abandi bahanzi.
Afite indirimbo 'Uzaba uzaba' yakoranye na Roger, 'Sinarinkuzi', 'Sibeza' na 'Thank you my God' yakoranye na Tom Close, 'Karibu sana' na 'Inzu y'ibitabo' yakoranye na Diplomat, 'Impfubyi' yakoranye na Bull Dogg, 'Rahira' yakoranye na Liza Kamikazi;
Lose Control, Ndi uw'ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, 'For Real' yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k'umutima na Muruturuturu yakoranye n'umuraperi Bushali, 'Kwicuma' yakoranye na Jay Polly na Green P,
'Nkwite nde' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Zoubeda' yakoranye na Kamichi, 'Tugumane' yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw'ikigali na Africa Mama Land yakoranye n'umuraperi K8 Kavuyo, 'Inkuba Remix' yakoranye na Riderman.
'Karara' yakoranye na Neg g the general, 'Ntacyadutanya' na Priscilla, 'Why' na Diamond, 'Can't get enough' na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),Â
Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), Babu (GoLo), Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), 'Imvune z'abahanzi, Ommy Dempoz (I got you) n'izindi.Â
Tom Close yari aherutse gutangaza ko yiteguye gushyigikira The Ben muri iki gitaramo
Tom Close afatanyije na The Ben baririm bye indirimbo 'Sibeza' yamamaye mu buryo bukomeye
Tom Close yasabye abitabiriye iki gitaramo, gufatanya nawe kwemeza ko The Ben ariwe mwami w'umuziki mu Rwanda
Tom Close yongeye gutaramana na The Ben nyuma y'igihe kinini badakorana
Tom Close yatangaje ko The Ben afite idarapo ry'umuziki w'u Rwanda
The Ben yicaye hasi, ubwo yarebaga uburyo Green P aririmba, asimburanye na Tom Close ku rubyiniro
ÂAMAFOTO: Serge Ngabo&Rene Karenzi