Tonzi arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 20. Igitaramo cye cya mbere yishyuje amafaranga ijana (100Frw) mu myanya y'icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura ibihumbi mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cy'agashya cyabaye mu 1993 muri St Andre i Nyamirambo. Icyo gihe yigaga muri APAPE.
Kuri ubu ari mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu rw'imisozi igihumbi ndetse uyu mwaka wa 2025 uzasiga yicaye ku ntebe y'Ubwamikazi bw'umuziki nyarwanda mu bafite Album nyinshi kandi zengetse kuko ateganya kuwumurikamo Album ya 10, ibintu bitarakorwa n'undi muhanzikazi uwo ari we wese mu Rwanda.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Tonzi umaze iminsi itatu ashyize hanze indirimbo nshya yise "Merci" [KANDA HANO UYIREBE], yavuze ko mu 2025 ateganya "gushyira hanze Album ya 10 ntagihindutse, narayirangije, bishobotse nkayimurikira abakunzi banjye". Ati "Hari n'indi mishinga nakoranye n'abandi bahanzi izagenda isohoka muri uyu mwaka".
Uyu muhanzikazi usanzwe ari na Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, yavuze kandi ibyo Imana izamushoboza azabikora byose. Yumvikanishije ko azashyira hanze indirimbo nyinshi cyane kuko "Imana yampaye umugezi w'indirimbo zidakama, uko nzajya nshobozwa kuzikora muri studio nzajya nzisangiza abana b'Imana".
Uwitonze Clementine avuga ko ibyo agambirira byose bigamije kuzamura icyubahiro cy'Imana binyuze mu bihangano bitandukanye ndetse no gukomeza gufatanya mu guteza imbere ubuhanzi muri rusange. Yunzemo ati "Hari n'ibindi byiza mbateganyiriza nzagenda mbamenyesha uko mbishobojwe n'Imana".
Tonzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Humura"
Tariki 31 Werurwe 2024 ni bwo Tonzi yamuritse Album ya cyenda yise "Respect" mu gitaramo cy'amareka cyongeye kugarura ku ruhimbi itsinda The Sisters ribarizwamo Tonzi, Aline, Gaby na Phanny. "Respect" ni Album yanditse amateka yo kuba yari ihenze cyane dore ko mu biciro byayo hari harimo no kwishyura Miliyoni y'amanyarwanda (1,000,000 Frw).
Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi ufite ibikomeye ku mubiri yatewe no gukunda cyane umuziki, yasubije abashobora kwibaza impamvu mu biciro bya Album ye harimo na Miliyoni 1 Frw, ibintu byamugize umuramyi wa mbere ubikoze mu Rwanda. Ati "Rero nta birenze 1M c'est qoui? [Miliyoni ni iki?] Ugura Album yuzuyeho icyubahiro cy'Imana!!!!".
INKURU WASOMA: Nta birenze 1M c'est quoi? - Tonzi ku biciro birimo na Miliyoni bya Album ye 'Respect' yaciye agahigo
"Respct" ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni "Humura" yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w'ubwamamare. Album ze 9 ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect.
"Respect" ya Tonzi iriho indirimbo 15 ari zo: "Respect", "Nshobozwa" Ft Gerald M; "Merci", "Warabikoze", "Umbeshejeho", "Uwirata", "Nimeonja", "Ndashima" ft Muyango, "Niyo", "Ubwami", "Ndakwizera", "Nahisemo", "Wageze" na "Kora" yakoranye n'bahanzi 15.
Tonzi azwiho gukora cyane ndetse urebye umuvuduko ariho muri iyi minsi, wavuga ko umwaka wa 2025 uzarangira ashyize hanze nk'indirimbo 50. The Sisters bigeze gutangarira umurava Tonzi agira, bamuhimba izina rya "Igifaru". Gaby ati: 'Tonzi tumuziho gukora cyane no kugira ishyaka mu byo akora mbese tumwita Igifaru kuko byose arakwakwanya'.
Tonzi na Massamba bayoboye urutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bafite Album nyinshi
Muri Mutarama 2016, umuhanzikazi w'umunyabigwi Cecile Kayirebwa yasohoye album ya munani yise 'Urukumbuzi' igizwe n'indirimbo 11 zirimo Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, Uzanter' Irungu, Rwagasana, Rwego Rw' Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez' Igitego n'iyitwa Amatage.
Muri Nzeri 2022, Ezra Kwizera usanzwe ari Producer yasohoye album ya munani yise "Journey' (urugendo)" iriho indirimbo 11 zirimo 'Rukundo', 'Bolingo', 'Omukwano' yakoranye na Sintex, 'Sifa', 'Songa', 'Ninani' na Nicolas Peks, 'Ajabu' yakoranye na Mani Martine, 'Journey to Mali', 'Mavuta', 'Ameena' ndetse na 'Mama'.
Mu Ukuboza 2021, Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi, yatangaje isohoka rya Album ye ya munani yise 'Amakuru' iriho indirimbo umunani. Mu 2024 yamuritse Album ya 9 yise "Respect", none ubu yateguje imurikwa rya Album ya 10.
Tonzi yavuze ko umwaka wa 2025 uzasiga amuritse album ya 10
Undi muhanzi ufite Album nyinshi ni Tom Close ugejeje Album icyenda, zikaba zaruzuye ubwo yashyiraga hanze iyo yise 'Essence', ndetsee yabwiye InyaRwanda ko yanatangiye urugendo rwo gukora album ya cumi, ariko ntabwo irajya hanze.
Mu Ukwakira 2021, Massamba Intore yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album y'umurage ya 11. Ni album iriho indirimbo zivuga ku butwali, urukundo, ubukwe, ubupfura n'ibindi. Massamba yabwiye InyaRwanda ko iyi Album ari iy'umurage kubera ko yiganjeho indirimbo za Se Sentore Athanase.Â
Massamba wicaye ku ntebe y'Icyubahiro y'umuhanzi nyarwanda ufite Album nyinshi, yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana.
Ati "Indirimbo ze zihuriye ku mateka ye y'ubuhunzi ashishikariza abantu gutaha, izindi zihuriye ku ndirimbo zibyinwa z'itorero zivuga intore, zivuga abakobwa, izindi zivuga ku gutarama; gushishikariza abantu gutarama, ariko abantu babuze kandi cyangombwa,"
Icyakora birashoboka haba hari abahanzi tutavuze bafite Album nyinshi, gusa twibanze ku bakoze Album bakazimurika mu itangazamakuru. Hari n'abahitamo gukora Album iriho indirimbo nyinshi bigatuma umubare wazo uba muto.Â
Urugero, umuramyi Theo Bosebabireba yigeze kuvuga ko afite Album iriho indirimbo 100, ariko nta n'imwe aramurika ku mugaragaro ndetse amateka avuga ko nta n'igitaramo cye bwite yari yakora. Kuri Bonane ya 2025 ni bwo The Ben yamurikiye muri BK Arena Album ya 3. Bijyanye n'ibyo twashingiyeho, Massamba, Tonzi na Tom Close ni bo bari ku isonga.
Tonzi ni we muhanzi wa mbere mu bagore ufite album nyinshi mu Rwanda
Umurava we mu muziki no mu buzima busanzwe bituma bamwe bamwita "Igifaru"Tonzi yatangiye umwaka mushya ashyira hanze indirimbo nshya yise "Merci"
Tonzi yamenyeshejwe ko azaba Marraine w'umuhanzikazi Bwiza umukunda cyane
Mu biciro bya Album ya 9 ya Tonzi hari harimo no kwishyura Miliyoni 1 Frw
Tonzi arambye mu muziki - kwinjira mu gitaramo cye cya mbere byari 100Frw muri VIP
REBA INDIRIMBO NSHYA "MERCI" Y'UMURAMYI TONZI