Ni ibiza byibasiye intara z'Amajyaruguru, Amajyepfo n'Uburengerazuba, aho abarenga ibihumbi 20 basizwe iheruheru na byo.
Mu biri gukorwa mu guhangana n'ingaruka zatejwe n'ibyo biza, ubu inzu 1.322 ziri kuvugururwa binyuze mu mushinga wiswe 'Contingency Emergency Response Component: CERC) Guverinoma y'u Rwanda iri gufatanyamo na Banki y'Isi.
Raporo ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA igaragaza ko muri izo nzu 1.322 ziri kuvugururwa, 537 zaruzuye, izindi 566 ziracyavugururwa mu gihe izindi 219 zitaratangira kuvugururwa, nubwo iki gikorwa giteganyijwe mu minsi iri imbere.
Raporo y'ibiri gukorwa igaragaza ko imirimo yo kongera kubaka bushya inzu 2.763, itaratangira kubera ko hari gushakwa ubutaka zizubakwaho.
Imiryango 310 yo mu turere 14 twagizweho ingaruka n'ibiza yafashijwe mu buryo butandukanye cyane cyane ihabwa inkunga y'ibikoresho by'ubwubatsi, harimo amabati 12.667 ibilo 1.574 by'insinga (fils galvanisés), ibilo 1.780 by'imisumari ikoreshwa mu gushyiraho igisenge n'ibindi bilo 423 by'imisumari isanzwe ndetse n'imifuniko y'amabati 65.
Ibigo by'amashuri bine byangirijwe n'ibiza byahawe amabati 931, bihabwa itsinga 129, imifuniko y'amabati 77 65.
Ni mu gihe abantu 2001 bo mu turere 16 bagizweho ingaruka n'ibiza bahawe ubufasha burimo ibikoresho by'isuku, ibyo mu gikoni, ibikoresho by'ishuri n'imyambaro ku banyeshuri.
Iyo raporo kandi igaragaza ko ibikorwa by'ibanze byo kuvugurura imihanda yangijwe, ndetse n'ikiraro cya Nyundo cyo mu Karere ka Rubavu cyangirijwe n'ibindi byaratangiye.
Hubatswe inkuta zo ku Mugezi wa Sebeya ukunze guteza ibibazo cyane mu bihe by'imvura ndetse Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda (RWB) cyubaka izindi nkuta ku Mugezi wa Sebeya zingana n'ikilometero 1,3 mu bice bitandukanye kwirinda imyuzure wateza.
RWB yafashe izindi ngamba zitandukanye zo kugabanya imyuzure, zirimo nko kubaka ikidendezi gishobora gufata metelokibe z'amazi miliyoni ebyiri, haterwa imigano n'ibindi bituma amazi atabangamira abaturage.
Mu Ukwakira 2024 MINEMA yagaragaje ko ubu miliyoni 26$ zo kubakira inzu abagizweho ingaruka n'ibiza mu bice bitandukanye yamaze kuboneka avuye muri Banki y'Isi.
Ayo mafaranga ari gukoreshwa mu kuvugurura no kongera kubaka bushya inzu 6.218 aho inzu 2.830 zamaze kubakwa izindi 2052 ziri kuvugururwa no kubaka mu gihe hasigaye izindi 1.335.
MINEMA igaragaza ko ingaruka z'ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$ mu kwita ku byangirijwe.