U Rwanda rugeze kuri 99% mu kwihaza ku maraso ahabwa abarwayi mu bitaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi muri RBC ukuriye ishami ryo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali, Dr. Gashaija Christopher, yabwiye RBA ko uko Igihugu gitera imbere byazamuye na serivise z'ubuvuzi zirimo n'iyo gutanga amaraso.

Yagize ati 'Nko mu mwaka ushize twabonye udushashi tw'amaraso ibihumbi 86.212, bivuze ko tutaragera ku dushashi bihumbi 140 duteganywa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku mwaka'.

Dr. Gashaija yakomeje avuga ko nubwo Igihugu kitaragera ku bipimo biteganywa na OMS ariko bitavuze ko abakeneye amaraso batayabona neza ahubwo ko ikitabwaho ari ukureba uburyo ibitaro bibona ahagije.

Ati 'Iyo turebye uko twahagije ibitaro; dusanga abakeneye amaraso bayabona ku kigero cya 99.47% hafi 100%.Tugendeye ku biteganywa na OMS tukuzuza udushashi tw'amaraso ibihumbi 140 ku mwaka, amaraso menshi yakwangirika'.

Yakomeje asobanura ko impamvu ibipimo biteganywa na OMS u Rwanda rutarabigezaho kandi bikaba bidateje ikibazo ari uko hari ingamba zo kurengera ubuzima Leta yafashe zitanga umusaruro.

Ati 'Niba gahunda yo kurwanya malaria ikora neza abarwayi bayo baragabanuka cyane n'abahabwa amaraso bakagabanuka. Iyo kandi urebye gahunda ya Polisi ya Gerayo Amahoro usanga yaragabanyije impanuka cyane, naho abakenera amaraso baragabanuka. Na none kandi amaraso menshi dutanga tuyaha ababyeyi rero usanga niba hariho gahunda zo kuganya abapfa babyara na byo bigabanya abakenera amaraso'.

Dr. Gashaija yongeyeho ko ibyo bituma u Rwanda ubu ruhagaze neza mu guha amaraso abayakeneye kuko hafi abagera ku 100% bayabona.

Uyu muyobozi yongeyeho ko abantu bakwiye gukomeza gutanga amaraso kuko ari ugutanga ubuzima kandi ko hari n'ubwoko budakunze kuboneka nyamara na bwo bukenewe.

Ati 'Tugira ubwoko bune bw'amaraso bushobora kwikuba kabiri bukaba umunani. Iyo tugiye kureba mu batanga amaraso mu Rwanda dusanga ubwoko bw'amaraso bwa O- bukoreshwa cyane kuko bushora guhabwa buri muntu ariko ababutanga bakaba bake. Dusaba buri muntu ufite ubwo bwoko bw'amaraso guhora ayatanga kuko nubwo buhabwa buri muntu ariko ubufite we ahabwa n'uwo bahuje gusa'.

Uyu muyobozi yasoje ashimira abatanga amaraso mu Rwanda ariko asaba abantu muri rusange gushishikarira kubikora inshuro enye mu mwaka zagenwe kuko mu buvuzi umuti umwe ushobora gusimbuzwa undi mu gihe umuntu akeneye amaraso ayabuze we yabura ubuzima.

U Rwanda rugeze kuri 99% mu kwihaza ku maraso ahabwa abarwayi mu bitaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugeze-kuri-99-mu-kwihaza-ku-maraso-ahabwa-abarwayi-mu-bitaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)