U Rwanda rwakiriye abakabakaba 8000 bo mu bihugu 62 kuva mu 2018, baje kwigira ku bisubizo rwishatsemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bantu baba baje mu Rwanda kwigira ku bisubizo u Rwanda rwishatsemo, kugira ngo na bo bajye kubishyira mu bikorwa mu mishinga iteza imbere ibihugu byabo.

Ni imishinga yo mu nzego nko gucunga imari ya leta, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, n'ibindi.

Uko kwakira abo bantu byatumye ibihugu byinshi bisaba ko bimwe mu biri gufasha u Rwanda gutera imbere, rwabafasha na bo bakabigira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibyo bihugu birimo nka Tchad, Eswatini na Guinée-Conakry, aho Abanyarwanda bari kubifasha kubaka imwe mu mishinga y'ikoranabuhanga ibifasha gutanga serivisi mu buryo bugezweho.

Nk'uko tumenyereye ko u Rwanda rwohereza ibicuruzwa hanze bikagurwa rukunguma amadovize, n'iyi gahunda ifatwa nko kohereza mu mahanga ubumenyi mu by'ubwenge na cyane ko zishyurwa rukunguka ariko impamvu nyamukuru ikaba kunoza imibanire n'ibihugu by'inshuti.

Muri Tchad u Rwanda ruhafite imishinga itatu imaze gukorwa harimo uwifashishwa mu rwego rw'imari uzwi nka 'Management Information System: IFMIS), aho hatojwe abantu 1441.

Umushinga ufasha mu bijyanye no kugenzura imisoro aho hahuguwe n'abarenga 1200 ubwo buryo bugashyirwa mu mabanki umunani n'ibigo by'itumanaho bibiri, ndetse n'ufasha gutanga inyemezabwishyu za EBM.

Kuri ubu u Rwanda ruri kuganira n'icyo gihugu ku buryo hakorwa n'undi ufasha mu gutanga amasoko hisunzwe ikoranabuhanga.

Uwo mushinga uzafasha mu itangwa ry'amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga ni na wo u Rwanda ruri gukora muri Guinée-Conakry mu gihe muri Eswatini na ho hari kubakwa IFIMIS ifasha abo mu rwego rw'imari gutanga no kubona serivisi mu buryo bunoze.

U Rwanda rufite ibindi bihugu bitandukanye byasabye ko byakubakirwa ubwo buryo bw'ikoranabuhanga bijyanye n'uko bamaze kumenya ko ari bwo buri gufasha u Rwanda kwihuta mu iterambere, nk'uko Umuyobozi Mukuru wa RCI, Eng Uwase Patricie yabishimangiye.

Yari mu biganiro byahurije hamwe Itsinda ry'u Rwanda riri kugira uruhare muri iyo mishinga n'abakozi b'iki kigo bose, hagamije kwishimira umusaruro ukomeye bagezeho mu 2024 no kurebera hamwe imbogamizi zagaragaye kugira ngo 2025 izarusheho kumera neza.

Eng. Uwase ati 'Dufite ibihugu byinshi bitugana bishaka ko twabyubakira ubwo buryo bw'ikoranabuhanga. Bijyanye n'amateka ashaririye twanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tubereka ko ibintu bishoboka. Igihugu gishobora kuba cyaranyuze mu bikomeye kikaba umuyonga ariko kikubaka ibikomeye. Iyo tuberetse aho tumaze kugera n'aho twavuye bibaha icyizere ko na bo bizashoboka.'

Eng. Uwase yavuze ko bagiye kongera umuvuduko w'ibyo bakora ari na byo bizavamo umusaruro ufatika. Ati 'Niba twarakiriye abarenga 7000 tugomba kugeza ku bihumbi 10 kandi abo ntitugomba kubigeraho mu gihe nk'icyo byadutwaye. Turifuza kongera umuvuduko tukabagana mbere y'uko batugana mbere y'uko batugana tukabikora nk'ikipe imwe.'

Mu gukomeza uwo mucyo mu 2023 u Rwanda rwatangije ikigo gifasha abanyamahanga bashaka kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho cyiswe Rwanda Cooperation Governance Center.

Kinatanga ubumenyi ku banyamahanga binyuze mu kwakira inama, gutegura porogaramu zitandukanye no mu ngendoshuri zikorwa, hibandwa ku ngingo zo guteza imbere abaturage.

Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, RCI, Eng Patricie Uwase aganiriza abakozi b'iki kigo n'Itsinda ry'Abanyarwanda riri kugira uruhare mu mishinga iteza imbere ibihugu bya Afurika
Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, RCI, Eng Patricie yatangaje ko kuva mu 2018 bamaze kwakira abaturutse mu bihugu 62 barenga 7900 baje kwigira ku bisubizo u Rwanda rwishatsemo
Abakozi ba RCI n'Itsinda ry'Abanyarwanda riri kubaka imishinga y'ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye bahuye bishimira umusaruro iki kigo kimaze kugeraho
Eng Uwase yagaragaje ko bashaka gukuba kabiri ibyo bamaze kugeraho mu myaka irindwi ishize ndetse bakabigeraho mu gihe gito
Haganiriwe ku mbogamizi zakunze kugaragara mu kubaka imishinga itandukanye mu bihugu bya Afurika n'uburyo zakurwaho mu bihe biri imbere

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abakabakaba-8000-bo-mu-bihugu-62-kuva-mu-2018-baje-kwigira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)