
Guverinoma y'u Rwanda yongeye kugaragaza uruhande ihagazeho mu ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu itangazo yashyize mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.
U Rwanda rwagaragaje ko amatangazo amaze iminsi ashyirwa hanze n'amahanga ku kibazo cy'intambara M23 adashingiye ku makuru y'ukuri kandi abogamye. Rwavuze ko ibi nta gisubizo bizatanga ku kibazo gihari.
Rwashimangiye ko imirwano yubuye mu minsi mike ishize biturutse ku kutubahiriza agahenge kw'Ingabo za Leta ya RDC n'imitwe bifatanya irimo FDLR, abacanshuro b'Abanya-Burayi, Wazalendo, Ingabo z'u Burundi, Ingabo za SADC ndetse na MONUSCO.
Rwakomeje rugaragaza ko 'M23, Umutwe w'Abanye-Congo barwana bagamije kurinda ubuzima bw'imiryango yabo mu Burasirazuba bwa RDC, ntabwo bashobora gushinjwa kuvogera imbibi kandi ari mu gihugu cyabo.'
Ikindi iri tangazo rigaragaza ni imikoranire iri hagati ya FARDC na FDLR, ahanini hashingiwe no ku bikorwa byaranze Gen. Maj. Peter Cirimwami wari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo uherutse kugwa ku rugamba.
Riti 'Umuryango w'Abibumbye binyuze muri raporo zawo wemeje ko nyakwigendera Maj. Gen. Peter Cirimwami, Guverineri wa gisirikare wa Kivu y'Amajyaruguru wiciwe mu mirwano muri Sake, yari nk'umuhuza wa FDLR ndetse yagize uruhare mu kubangamira ibikorwa byabaga byateguwe na FARDC byo kwica abarwanyi ba FDLR.'
U Rwanda rwakomeje rugaragaza ko imirwano ikomeje kubera hafi y'imbibi zarwo iteje impungenge ku mutekano warwo.
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye gukomera nyuma y'aho Leta ya RDC itangaje ko itazigera iganira n'uyu mutwe, kandi mbere yari yarabyemereye mu biganiro bya Luanda.
Uku kwisubiraho kwa RDC niko kwatumye u Rwanda rudashyira umukono kuri gahunda y'amahoro yari yemeranyijweho n'ibihugu byombi.
Iri tangazo rivuga ko 'kudindira kw'ibiganiro bya Luanda, nyuma y'aho Guverinoma ya RDC yanze kuganira na M23, ndetse no gukomeza kwanga gukemura impamvumuzi z'iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, byatumye imirwano irushaho gukomera no gukururukana, ari nako bibangamira umutekano w'ibihugu by'ibituranyi birimo n'u Rwanda. Abagomba kuba bagira uruhare mu gushaka ibisubizo birambye, ntibakwiriye kuba bamwe mu bagize ikibazo.'
U Rwanda Rwagaragaje ko rwiteguye gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo bya politike, gusa rushimangira ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bikeneye amavugurura kugira ngo bigere ku ntego.
STATEMENT ON SITUATION IN EASTERN DRC
🔗: https://t.co/YTnMeOmUyP pic.twitter.com/sIJYkL4ZlS
â€" Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) January 26, 2025