Iri tsinda ryiganjemo umubare munini w'abapolisikazi bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu, basimbuye bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6 ryari rimaze muri ubu butumwa igihe kingana n'umwaka, aho icyiciro cyaryo cya mbere kigizwe n'abapolisi 80 bagarutse mu gihugu ku gicamunsi bayobowe na SP Emmy Karangwa.
Bakiriwe ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe na CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, wabahaye ikaze abashimira n'akazi keza bakoze kinyamwuga.
Ati 'Ikaze mu gihugu cyanyu, ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda burabashimira ubwitange, umurava, imyitwarire myiza n'ubunyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.'
SP Karangwa wari Umuyobozi wungirije w'itsinda rivuye mu butumwa bw'amahoro, yavuze ko bakoze ibikorwa bitadukanye byaba ibyo bakoze ubwabo n'ibyo bafatanyijemo n'abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'abaturage bari bashinzwe gucungira umutekano.
Ati 'Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo twari dushinzwe by'umwihariko mu gihe gisaga umwaka tuhamaze hari n'ibindi bikorwa twakoze bijyanye n'iterambere ku baturage twari dushinzwe kurinda birimo; umuganda rusange, kubigisha no kububakira uturima tw'igikoni no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by'ishuri birimo amakayi, amakaramu ndetse n'ibikoresho by'isuku.'
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo kuva mu mwaka wa 2015, aho kuri ubu rufite amatsinda abiri y'abapolisi agizwe n'abagera kuri 400.