Ubumwe bw'Abakristo: Abanyamatorero barasabwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri urwo rwego abagize Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bafatanyije n'abahagarariye amadini n'amatorero mu gihugu bateguye icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abemera Kristo cyiswe 'Unity Week 2025' cyitezweho umusaruro ushimishije urimo no gufasha abanyamatorero kubona akamaro ko gushyira hamwe kuruta guhangana no kujya impaka.

Biteganijwe ko iki cyumweru kizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama, gisozwe tariki ya 25 Mutarama 2025, nk'uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

Uyu mwaka, hazifashishwa insanganyamatsiko igira iti: "Mbese ibyo urabyemera? (Yohani 11.26). Ni ikibazo yezu Yezu yabajije Marita na Mariya bari bapfushije musaza wabo Lazaro maze Marita asubiza agira ati "Nzi neza ko azazuka ndetse n'abandi bose k'umunsi w'imperuka... lyaba abantu bose bamenyaga ko ku munsi wo kuzuka uzanakurikirwa n'ubuzima bw'iteka ntabwo bananirwa kubana neza mubuzima bugufi dufite none.'

Muri uyu mwaka, gutangiza icyo cyumweru bizabera kuri Kiliziya Paruwase ya Mutagatifu Yohani Bosco, Kicukiro, guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Moya n'igice. Naho gusoza icyo cyumweru bizabera muri Eglise Anglicane au Rwanda, kuri Paruwase St Peter Remera, nabwo mu masaha amwe nk'ayo ku munsi wo gutangira.

Kuri iyi nshuro, abategura iki gikorwa barishimira umusaruro ukomeye gikomeje gutanga mu birebana no kubaka ubumwe hagati y'abemera Kristo mu Rwanda no gushyigikira amahoro n'ubwumvikane. Aha harimo no kuba kuri ubu Pasiteri yicarana na Padiri bagatangira ikiganiro hamwe, bahuje insanganyamatsiko, mu gihe mbere wasangaga abadahuje Itorero bahuzwa n'impaka gusa.

Uyu mushinga, ufite intego yo gushyigikira ubumwe no kubaka amahoro, ufitanye isano n'imyemerere y'uko Imana ishaka ko abantu bose babana mu bwumvikane n'urukundo, bigatuma basengera hamwe mu ntego yo kubaka igihugu kirangwa n'ubumwe n'amahoro.

Abemera Imana bose bahuriza ko iyo basenga ari imwe, gusa hari imigenzo n'imigirire abayoboke b'amadini bagenderaho irema itandukaniro bigatuma abadasengera muri ayo madini bafatwa nk'abanzi ku buryo bukomeye kandi nyamara mu buryo busanzwe bari abavandimwe.

Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru, Umuvugizi wungirije w'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Bishop Samuel Kayinamura, yavuze ko icyumweru cy'ubumwe bw'abakirisitu cyagize umusaruro kandi ugaragagara kandi ukaboneka mu bwumvikane kuko mbere iki cyumweru kitarabaho ubumwe bwari bwarabuze gusa ubu bishimira aho bigeze bugenda bugaruka.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihara, Uwizeye Cyrille yavuze ko abizera bose bakwiye guhura bagasengera hamwe bakishimira ko bemera kuko habayeho igihe kirekire umuntu adashobora gukandagira mu rusengero adasengeramo.

Ni mu gihe Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba na Visi Perezida w'Itorero rya EPR, yagize ati: "Turasaba Abakirisitu gukomeza kunga ubumwe, no gukomera kuri ubwo bumwe kuko ni ryo terambere ry'imyizerere yacu, niryo terambere ry'Abakirisitu ndetse n'Abanyarwanda muri rusange."

Umwaka ushize ubwo hatangizwaga icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abemera kirisitu, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n'Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakirisitu bo mu matorero n'amadini atandukanye kurangwa n'ubwubahane mu byo badahujemo imyemerere.

Ati: 'Turusheho gusaba Imana kugira ngo ibyo duhuriyeho nk'abemera Kirisitu dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane, muri byose dukundane. Dukunde Imana kandi dukunde mugenzi wacu nk'uko twikunda.'

Ubuyobozi bw'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda) uvuga ko hageze ngo abakirisitu basenyerere umugozi umwe kabone n'ubwo baba bava mu matorero atandukanye.

Mu gutangiza no gusoza icyumweru cyo gusengera ubumwe bw'abemera Kristo hatumiwe abayobozi n'abakristo baturuka muri Kiliziya Gatolika, Amatorero n'imiryango ya Gikristo b'abanyamuryango ba BSR, Amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali yegereye aho ikoraniro rizabera, inzego za Leta n'iz'abikorera, amakolari akomeye n'abandi.

Muri rusange biteganyijwe ko hazakirwa abantu 700 mu gutangira n'abantu 1000 mu gusoza iki cyumweru.

Hazakorwa amasengesho yo kwinginga hasengerwa ubumwe bw'abemera Kristo mu Rwanda no ku Isi hose, umutekano n'amahoro ku isi no mu bihugu by'ibiyaga bigari, abayobozi b'igihugu na gahunda z'iterambere, n'imirimo y'iyogezabutumwa muri uyu mwaka wa 2025.

Muri rusange hitezwe ko iki cyumweru kizafasha mu gushyigikira ibyo abemera bahuriyeho, kubahana mu byo batandukaniyeho, gushyigikira inyigisho nzima zitangwa mu butumwa bwa Bibiliya no kuyamamaza ngo igere hose kuri bose, kwerakana imbaraga ziva mu gukorera hamwe nk'urugero rw'ibishoboka

Buri mwaka, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufite inshingano yo gutegura icyumweru cyo gusengera ubumwe bw'abakristo bushingiye kui Bibiliya. Icyo cyumweru cyatangiye bwa mbere mateka y'Isi mu mwaka wa 1908 kigirwamo uruhare n'amatorero atandukanye y'Abaporotestanti na Kiliziya Gatolika.

Nibwo bwa mbere amatorero yari abashije kwegerana maze ahuza umugambi wo gusengera ubumwe bahuriyeho. Kuva ubwo, hagiye hatoranywa insanganyamatsiko ya buri mwaka, ikamenyeshwa amatorero na Kiliziya Gatolika, bagahura basengera ubumwe bwabo bayobowe n'iyo nsanganyamatsiko mu biganiro n'amasengesho.

No kuri iyi nshuro ubuyobozi bw'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda burabashishikariza abantu bose kuzitabira aya makoraniro hirya no hino aho azabera mu gihugu bitewe n'aho buri wese atuye, no gushyigikira inyigisho nzima za Bibiliya kugira ngo igere kuri bose.


Hateguwe icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw'Abakirisitu mu Rwanda

Bishop Samuel Kayinamura avuga ko Abakirisitu ari bo ba mbere bakwiye gutera iya mbere mu kwigisha abandi Banyarwanda iby'ubumwe n'ubudaheranwa



Pastor Ruzibiza Viateur usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa BSR, ashimangira ko ubumwe bw'abakirisitu ari urugendo ariko rushoboka

Padiri Uwizeye Cyrille asanga ubumwe bw'Abakirisitu ari umusingi ukomeye w'ubumwe bw'Abanyarwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150893/ubumwe-bwabakristo-abanyamatorero-barasabwa-kurushaho-kwimakaza-ubwubahane-kuruta-guhangan-150893.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)