Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Louise Mushikiwabo, yatahije Abanyarwanda bose, ndetse abifuriza ko umwaka wa 2025 wazababera uw'amata n'ubuki.
Ati 'Abachou bacu beza, mbifurije Umwaka wa 2025 w'amata n'ubuki!! Buri wese icyo yifuza cuane mu mwaka utangiye kizamubere impamo! Mbifurije ubuzima buzira umuze, ibyishimo no gutsinda''.
Yakomeje avuga ko intego abantu bakwiye kujyana mu 2025 ari ivuga ko byose bizagenda neza.
Ati 'Intego yacu y'umwaka wa 2025 ni byose bizagenda neza!''.
Aha Louise Mushikiwabo yasaga n'usubira mu mvugo yagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu birori yakiriyemo abantu batandukanye, hagamijwe kubifuriza umwaka mwiza.
Perezida Kagame yumvikanye avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kugira impungenge kuko byose bizagenda neza mu mwaka wa 2025.
Louise Mushikiwabo ni umwe mu Banyarwanda bamaze kubaka izina muri politike y'Isi. Mu 2018 nibwo yatorewe kuba Umunyamabanga w'Umuryango w'Ibihugu bivuga Igifaransa wa OIF, nyuma y'igihe yari amaze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Ubutumwa-bw-umwaka-mushya-bwa-Mushikiwabo-ku-Banyarwanda