Kuri uyu munsi mu 2024, twageze mu nsengero zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, tubakusanyiriza amafoto agaragaza uko byari bimeze tunaganira na bamwe mu bakirisitu baho.
Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yayoboye igitambo cya Misa cyabereye muri Saint Michel.
Yasomye Ivangili igaruka ku nkuru y'ababembe 10 yo muri Bibiliya iboneka muri Luka 17:11-19, ivuga uko Yesu Kirisitu yakijije abagabo 10 bari barwaye ibibembe, ariko umwe gusa muri bo, wari Umunyasamariya, agaruka gushimira Imana.
Yabwiye abakristo ko gushima Imana ari ukuzirikana uko yabanye nabo mu mwaka wose ikabanyuza mu bihe birimo n'ibigoye.
Yagize ati 'Turashima Imana ko yabanye natwe muri uyu mwaka, ariko tunayiragiza mwe n'imiryango yanyu mu 2025, umwaka w'impurirane za Yubili irimo n'iy'Imyaka 125 ubutumwa bwiza bugeze i Kigali.'
Umukristo usengera kuri Katederali ya St Michel, Habimana Bonavanture, yavuze ko Imana yamunyujije muri byinshi bigoye mu 2024, akaba yari yaje kongera kuyisaba kumwigaragariza mu 2025.
Ati 'Hari benshi tuba twarabanye, twariganye bagiye bitaba Imana, ubu twe hari byinshi iba ikiduteganyiriza. Naje hano gushima Imana k'ubwo kuntambutsa henshi. Navuye mu ntara ngera i Kigali kandi ngera kuri byinshi, naje kandi gusaba Imana kuzabana nanjye mu mwaka mushya, nzabe meze neza.'
Ishimwe Aime Confiance, yavuze ko 2024 yamugendekeye neza byinshi yifuzaga kugeraho abigeraho.
Ati 'Uyu munsi naje hano gushima Imana nanayisaba imigisha yo kumfasha mu bikorwa byanjye. Intego zanjye ni ukuzamura urwego mu byo nkora no kwiteza imbere kandi mbifashijwemo n'Imana niyo mpamvu naje hano.'
Mu zindi nsengero Abakristo bari babukereyeâ¦
Umukristo wo kuri Paruwasi ya EPR Kiyovu, Iradufasha Isaie ufite umwana umwe, yavuze ko uyu mwaka urangiye wamubereye mwiza kuko ari wo yakozemo ubukwe.
Ati 'Ndangije umwaka nkoze ubukwe ndabishimira Imana. Hambere aha sinasengaga none ubu nsigaye nsenga urumva ni ikintu gikomeye cyane. Mu ntego nari mfite mu 2024 zimwe zagezweho, izitaragezweho ndazinjirana mu 2025.'
Abakirisitu b'Itorero rya ADEPR mu Rwanda bakoreye igitaramo kibinjiza mu mwaka mushya wa 2025 aho basanzwe bateranira hirya no hino, ku rwego rw'igihugu, igitaramo kibera ku Gisozi ku Itorero rya Ntora ari naho Umushumba w'Itorerero yatangiye ubutumwa bwinjiza abakirisitu mu mwaka mushya.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimye abakirisitu umuhate bakomeje kugaragaza mu guteza imbere umurimo w'Imana.
Muri Zion Temple Celebration Centre, abakristo bari babukereye mu gitaramo cyari giteganyijwe kurangira mu Gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2024, bose bari mu bicu bashima ko Imana yabanye nabo.
Buri mwaka Zion Temple Celebration Centre iwugenera izina ryihariye ryawo, 2025 Abanyarwanda bagiye kwinjiramo bawise Umwaka wo kurenga imbibi. Bisobanuye ko ari umwaka wo kuva ahantu hamwe umuntu agana ahandi heza kurushaho.
Ubuhanuzi bwa Apôtre Gitwaza
Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Centre, Apôtre Paul Gitwaza, yatanze ubuhanuzi bwe bushingiye ku ijambo ry'Imana riri muri Bibiliya, mu gitabo cya Yesaya 54: 2-3.
Hagira hati 'Agura ikibanza cy'ihema ryawe, rega inyegamo zo mu mazu yawe zose zigireyo. Ntugarukire hafi, wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe. Kuko uzarambura ujya iburyo n'ibumoso, urubyaro rwawe ruzahindura amahanga kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.'
Yashimangiye ko ari n'icyanditswe Itorero rizagenderaho uyu mwaka wose wa 2025, agaragaza ko ijambo rya mbere nk'uko Bibiliya ibigaragaza, ari ukwagura ikibanza cy'ihema ryawe.
Apôtre Gitwaza yavuze ko niba abantu bari bafite ahantu hato cyane, bagure cyangwa niba bari bafite ibintu bike bakomeze gutekereza ku kugira byinshi.
Ati 'Iki ni igihe cyo kwagura, kuva muri kimwe tujya muri byinshi. Kuva mu busa tujya muri kimwe, kuva hasi tujya hejuru. Ufite ikibanza kimwe gira bibiri, ufite igito? Gira ikinini.'
Yagaragaje kandi ko abantu bakwiye kurega inyegamo zo mu mazu zabo zikegerayo kuko Imana isaba abantu kugera kure aho batageraga.
Icya gatatu yahanuye ni ukutagarukira hafi, bisobanuye ko hari imbibi zigomba gukurwaho.
Ati 'Ubusabane bwawe ntibugomba kugera ku bantu babiri gusa, bugomba kugera ku bantu 100. Ntugomba kugira inshuti z'aho iwanyu gusa, agura no hakurya y'imbibi z'iwanyu. Ntugomba gukorera ubucuruzi bwawe aho hato gusa, ahubwo agura ugere kure.'
Yagaragaje ko kandi abakirisitu bagomba gushinga imambo kugira ngo bakore ibintu bizaramba, abasaba gukora ibintu bifite icyerekezo kandi bizaramba.
Ati 'Reba niba ibintu byose uri gukora ejo bizakomeza, ni ko gushimangira imambo, ibintu byose ukora bigomba kuba bifite urutare rukomeye, inararibonye, ibyo ni byo bizaramba.'
Icya gatanu yasabye abakirisitu ni ukurambura iburyo n'ibumoso, bakareba impande n'impande kuko Imana yakuyeho imbibi n'ibigoye byashoboraga kwitambika mu nzira.
Yavuze ko Imana itanze umurage ko ibyo abantu bazakora bitazagarukira ku wabikoze gusa, ahubwo bizaba uruhererekane ku biragano n'abazabakomokaho.
Yagaragaje kandi ko Imana yatanze isezerano ryo kuzagarura abavuye mu masezerano, ndetse abataye inzira y'umusaraba bazagarurwa.
Yemeje ko hari ibyo Imana yasabye, birimo kuzamura imitekerereze ku rwego rwo hejuru, kuzamura kwizera, kuraba kure hakurya y'imbibe no kumvira ijambo rya Kristo.
Abakirisito bo mu Itorero rya Women Foundation Ministries na bo bari bateraniye muri Kigali Convention Centre
Abakirisitu ba Women Foundation Ministries bashimye Imana ku byo yabakoreye mu 2024 birimo no kubohoka ingoyi zari zibagoye nk'uko Mutesi Jane yabivuze.
Ati 'Mbere ntabwo najyaga niyiriza ariko naravuze nti ibyo Umushumba aturotera byose reka njye mbikurikiza, nyuma yo kubikora ku munsi wa kabiri narabohotse, umushumba yakuruye umugozi wari umboshye uracika, umwanzi arafatwa.'
Diane Kandama yashimye Imana avuga ko ahantu yumvaga adafitiye kwizera ari ho Imana yamukoreye ibitangaza biremereye mu mwaka wa 2024.
Yakomeje avuga ko yakuze ari umwana ukijijwe, ariko bitavaga imbere mu mutima gusa, kuri ubu ahamya ko Imana ikora ku mutima igakiza agahinda n'umubabaro.
Uyu mwaka Yesu azarara iwawe!
Apôtre Mignone Kabera yavuze ko mu mwaka wa 2025, Yesu azasura abayoboke b'Itorero rya Women Foundation Ministries kandi akanarara mu ngo zabo nk'uko yabikoreye Zakayo wari umusoresha w'ikoro.
Ati 'Ntabwo Yesu azagusura gusa, azarara iwawe, azataramira iwawe, iyo ageze iwawe umugisha ugera iwawe, gukira birahagera, byose bigera iwawe. Ugiye kugera iwawe ni we nyiri Zahabu na Feza. Ni we utanga ubuzima, ni we ukuraho urupfu, ni we uzamura.'
Yavuze ko kandi Imana igiye gutanga inshumbushanyo ku bantu bashaririwe n'umwaka wa 2024.
Hanze y'insengero byari ibicika!
Mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Free Zone urubyiruko rwari rwinshi cyane, aho rwagiye gusoza umwaka cyane ko hari hateganyijwe imyidagaduro itandukanye.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, batangaje ibyo bishimira bagezeho mu 2024 ndetse n'intego bafite mu 2025.
Uwitwa Harerintwali Janvier yatangaje ko yishimira uko 2024 yagenze kuko yabashije kuvugururira umubyeyi we inzu.
Ati 'Nabashije kuvugurura inzu ya mama, nateye imbere mu bukungu aho ubu mbona hari aho ntangiye kugera. Ndifuza ko mu 2025 nazaguka ikibanza.'
Ishimwe Fiette we yavuze ko yishimira ko yabonye ishuri ryiza.
Ati 'Umwaka wagenze neza nabonye byinshi byiza, nabonye ishuri ryiza ntatekerezaga.'
Uwitwa Iradukunda Jackson yishimiye uko 2024 yagenze kuko yabashije kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga.
Ati 'Uyu mwaka wagenze neza kuko nageze ku ntego nari niyemeje, nari mfite gahunda yo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka [B&C]. Mfite intego yo kuzikorera mu 2025.'
Umwaka mushya muhire!
Uko byari byifashe muri EPR Kiyovu
Muri Zion Temple byari ibyishimo gusa...
Abakristo ba ADEPR bahoberanye bifurizanya umwaka mushya...
Abakirisito ba Women Foundation Ministries bateraniye KCC
Imbuga City Walk yari yitabiriwe
Amafoto: Habyarimana Raoul, Shumbusho Djasiri, Nzayisingiza Fidel, Ishimwe Kenny, Nezerwa Salomon, Kwizera Moses, Nizeyimana Moise
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-abanyarwanda-binjiye-mu-mwaka-mushya-wa-2025-amafoto