Uko Abaturarwanda bitwaye mu 2024 mu mboni za Polisi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko mu gihe cyo kwinjira minsi mikuru, Polisi y'u Rwanda yari yatanze ubutumwa busaba buri wese kurangwa n'imyitwarire yimakaza ituze n'umudendezo rusange, birinda ibyaha n'ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda; ACP Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025, yavuze ko ingamba zashyizweho n'uru rwego zigamije guhangana n'ibihungabanya umutekano n'ubufatanye n'abaturage byagize uruhare runini mu gutuma ibihe bisoza umwaka bigenda neza.

Ati 'Mu mwaka wa 2024 umutekano wagenze neza muri rusange no mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka by'umwihariko; ibikorwa byari biteganyijwe birimo ibitaramo, imyidagaduro n'amateraniro hirya no hino mu gihugu bikorwa mu ituze n'umutekano.'

'Mu mwaka dusoje; hari ibyaha bayagiye bigaragara kurusha ibindi nk'ubujura bw'insinga z'amashanyarazi cyane cyane mu Ntara y'Amajyepfo, mu ntara y'Iburasirazuba no mu bice bimwe na bimwe by'Umujyi wa Kigali, ubujura bw'amatungo n'ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro aho bamwe mu babyihishe bagiye bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.'

Yagaragaje ko ibi byaha kenshi bikorwa n'uruhererekane rw'abantu benshi kandi bigira ingaruka ziremereye ku baturage, aburira ababyishoramo ko ibikorwa byo kubirwanya byakajijwe kandi bizakomeza.

Ati 'Ubujura bw'insinga z'amashanyarazi bugira ingaruka zirimo guhagarika ibikorwa by'iterambere no guteza umwijima utuma n'ibindi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bibona aho bimenera, ubujura bw'amatungo bugasubiza inyuma ubukungu n'iterambere by'abaturage n'igihugu muri rusange, kimwe n'ubucukuzi butemewe nabwo bwagiye busiga abantu mu manegeka bukangiza n'ibihingwa byabo.'

'Ibyo byose bikorwa n'abarenze umwe; barimo abiba, abatunda ibyibwe n'ababibagurira, ku bujura bw'amatungo by'umwihariko hakaba abayaranga, abayiba, abayabaga n'ucuruza inyama.'

ACP Rutikanga yavuze kandi ko hari abagiye bafatirwa no mu bujura bw'amatelefone n'ibindi bikoresho byagiye bifatwa ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage ababifatanwe bagashyikrizwa ubushinjacyaha kandi ibikorwa byo kubafata bizakomereza muri uwo mujyo.

Kuva mu ntangiriro z'Ukwezi k'Ukuboza kugeza ku bunani; ni ukuvuga itariki ya 1 Mutarama 2025, mu gihugu hose abantu 38 bafatiwe mu bikorwa by'urugomo birimo gukubita no gukomeretsanya biturutse ku businzi bukabije hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano kugira ngo n'ibyuho byagiye bigaragara bibashe kuburizwamo no gutanga amakuru kugira ngo uyu mwaka uzarangire neza kurushaho.

Ati 'Ntabwo Polisi y'u Rwanda yasigasira umutekano w'Abanyarwanda batabigizemo uruhare. Kugira ngo umujura yibe ni uko haba hari icyuho cyabayeho cyo kubona aho yamenera. Mu gihe abona kwiba cyangwa n'ibindi bikorwa by'urugomo biri bumuhende cyangwa agafatwa aratinya akabireka. Turasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha n'ibindi bikurura urugomo nk'ubusinzi bigabanuke.'

Mu bihe abanyeshuri bagiye gusubira ku masomo; ACP Rutikanga yibukije abashoferi, abayobozi b'amashuri n'ababyeyi ko bigomba gukorwa neza hubahirizwa gahunda yashyizweho kugira ngo hatazagira ubura imodoka ngo hagire abarara muri sitade cyangwa ngo bajye gucumbikirwa hirindwa n'ibindi byaha byo kubahohotera no guca mu zindi nzira, bakazirikana ko ubuzima bwabo buri imbere bushingiye ku myigire yabo.

Agaruka ku mutekano wo mu muhanda; ACP Rutikanga yavuze ko wari wifashe neza yibutsa abakoresha umuhanda gukomerezaho kwirinda umuvuduko.

Ati 'Mu byumweru bibiri bisoza umwaka, umutekano wo mu muhanda wari wifashe neza uretse impanuka 3 zatwaye ubuzima bw'abantu babiri zagaragaye muri icyo gihe cy'umwaka usanga kirangwa n'ibikorwa bijyanye no kwishima. Ikindi twibutsa 'Umuvuduko urica', abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza icyo ibyapa biteganya birinda gucungana n'abapolisi, bakirinda gutwara banyoye ibisindisha bubahiriza n'andi mategeko kandi batangamirana mu muhanda.'

Yibukije abagenzi ko bafite uruhare rukomeye mu kubuza ababatwaye kwirinda kugendera ku muvuduko mwinshi n'andi makosa yose yatuma habaho impanuka ikababuza ubuzima cyangwa ikabakomeretsa, yihanganisha n'imiryango y'ababuriye ababo mu mpanuka.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-abaturarwanda-bitwaye-mu-2024-mu-mboni-za-polisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)