Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 nibwo rutahizamu Byiringiro Lague uheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suwede yasinyiye Police FC.
Ugusinya kwa Lague muri Police FC byaje bitunguranye kuko uyu mukinnyi yari yageze mu Rwanda ategewe indege n'ikipe ya Rayon Sports.
Gikundiro ikaba yari yamuzanye ngo bumvikane ku birebana no kuba yakinira iyi kipe y'ubururu n'umweru ariko ntabyegenda neza.
Kuri uyu wa mbere, ahagana ku isaha ya Saa Saba nibwo yari ageze i Kigali aho yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee ari kumwe n'ushinzwe imishinga muri Rayon Sports, Mushimire.
Ahagana saa Munani nibwo hatangiye ibiganiro n'uyu mukinnyi ariko birangira batumvikanye kuko ngo hari impande zitumvaga neza ibyo kuza muri Rayon Sports kwa Lague.
Ibi nibyo byahise bituma uyu mukinnyi atangira ibiganiro na Police FC, ahagana Saa Moya z'ijoro ninwo uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro birangira ahagana Saa Ine zijoro yemeye gusinya.
Kwinjira muri Police FC byemejwe n'iyi kipe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Byiringiro Lague akaba yasinyiye ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda amasezerano y'umwaka umwe n'igice.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azatangirana imyitozo na Police FC tariki ya 13 Mutarama 2025 bitegura igice cyo kwishyura cya Rwanda Premier League.
Igice kibanza cya Shampiyona cyarangiye Police FC iri ku mwanya wa Kane n'amanota 23 mu mikino 15 yakinnye
The post Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC appeared first on RUSHYASHYA.