Umugore ahondaguye umugabo we bikomeye hejuru y'amafoto abonye kuri instagram #RwOT #Kigali #Rwanda

webrwanda
8


Muri Kigali haravugwa inkuru y'umugore wagiye muri telephone y'umugabo we, afungura app ya Instagram, ajya mu ishakiro y'iyo app asanga mo amashusho yabakobwa babanyamideri abasanzwe biyita aba slay queen. Bituma atuka umugabo we ngo niwe wabashize kuri instagram, amwita indaya (perver) Imbere y'abana be, Ibyo byababaje cyane uwo mugabo. 

Umugabo agerageza kumusobanurira ko atari we uba wabishize muri iyo app yanga kubyumva; Amubwira ko ibiri murushakiro rwa Instagram nibyo asanzwe areba. 

Igisekeje ni uko urebye muri telephone y'uwo mugore usangamo amavidewo aba areba ngo nigute waba "Inzobe nka shaddy boo, Amavuta wakwisiga, udakoresheje mukorogo" Bigargara ko ari we uyareba cyane kuri Youtube kurusha nuwo ari gushinja. 

Ikibazo uwo mugore afite, yirirwa yigereranya n'abo bakobwa abona ku mbuga nkoranya mbaga akabona ko ari bo beza kumurusha bikamutera complex akumva ashaka gusa nabo. Yabona atari kubigeraho uko abyifuza akibasira umugabo we amuhora ubusa.

Muri ubwo bushyamirane bwabaye hagati y'aba bombi, Ikibazo cyaje gukomeza kiriyongera abwira umugabo we amagambo akomeye ati ; "Imyaku yose uhura nayo nikubera ibyo byiso byawe wirirwa ujandika kuri izo ndaya"

Umugabo wari umaze iminsi yifitiye ibibazo byinshi mu kazi yumva , umutima umuriye cyane kubera ayo magambo yari amaze kubwirwa. Usibye n'ibibazo byo mu kazi yari afite, iwabo w'umugabo bari bamaze amasaha macye bamubwiye ko bapfushije umuntu. Aho kumwihanganisha nk'uko bisanzwe bigenda mu bihe bikomeye; Habe na "Condoleances" yigeze amubwira. Ahubwo akomeza kumwumvisha ko ibyago byose ari guhura nabyo ari kubera ibyiso byiwe yirirwa arebaguzwa hirya no hino yaba kuri internet no mu muhanda amabuno y'abakobwa.

Amaze kumva ibyo birego byose, nakindi uwo mugabo yahise akora, afata inzira ajya gutabara iwabo bari bagize ibyago, asiga uwo mugore aho kuko yumvaga bimurenze. Atashye arasenga ajya kwiryamira na rindi jambo amubwiye.


Inkuru ya : Anne-Marie S. Murekatete





Tags

Post a Comment

8Comments

  1. Ahaaaaa ibyo murugo mubizana hanze ngo bigende gute?? Mushaka ubufasha mwaganiriza uwo mufitanye ibibazo,,ikindi nacyo mukabyereka IMANA,,

    ReplyDelete
    Replies
    1. Umuco woguhishira ugomba gucika muri Afurika, nimubishire hanze rata

      Delete
  2. Hano mbona Uruhande rumwe rushaka kwigira umwere(l'innocent) suko bakemura ibibazo...kutanyurwa numugore umwe nimpamvu yibibi byose biri murushako.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Nese Kureba ibitambutse bivuze kutanyurwa ? Iyo babyita insecurite... Naurusha abagore kurebaguzwa hirya no nino ko abagabo tudasakuza se ?

      Delete
  3. Ariko ifuha ry abagore rizarangira ryari Koko? Ibaze umugore w ubatse gufuhira Instagram 😂

    ReplyDelete
    Replies
    1. Umva Koko ntafuhe riraho numva pee ahubwo kuki uwakoze icyaha adasaba imbabazi??1: Instagram habamo ijambo ry'Imana kuki atabonye ba Pasteurs?? 2:Ubwo busa bwizo ndaya bwarishizemo muriyo telefone se??Hoya,, so harumugani uvuga ngo "Ntawuhisha umwotsi inzu iriko irasha"

      Delete
  4. Uranyurwa hanyuma ukarebaguzwa ibibuno byabandi?? Ibyubu birenze ukwemera kabisa,, uzasome neza muri MATAYO5:29 ahubwo se muba murebamo iki?? Ahava imyanda gusa,,puuuu

    ReplyDelete
    Replies
    1. Icyo abagore banenga abagabo ni uko bakunda abagore 😪😪😪 nihitiraga

      Delete
Post a Comment