Umuhanzi Chiboo akomeje kuvugisha benshi n'indirimbo ye nshya 'OKIPE' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Chiboo, uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'OKIPE', yongeye kuvugisha benshi kubera uko yakomeje gushimangira urugendo rwe mu muziki. Mu kiganiro yakoze ku wa 08 Mutarama 2025 kuri Isibo TV, mu kiganiro 'Take Over', uyu muhanzi yavuze byinshi ku iterambere rye, ku ndirimbo nshya ye, ndetse no ku mishinga afite mu gihe kiri imbere.

Mu mvugo yuzuye icyizere, Chiboo yagarutse ku mbaraga yashyize mu ndirimbo 'OKIPE', avuga ko iyi ndirimbo idasanzwe ku buryo yakunzwe cyane kandi ikaba imaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki mu ngeri zinyuranye.

Yagize ati: 'Indirimbo yanjye 'OKIPE' niyo yambere irikumvwa cyane kandi ikaba irikubyinwa n'abakuze kuruta urubyiruko wumve icyo cyigero.' Aya magambo ye yagaragaje uburyo iyi ndirimbo ifite umwihariko mu buryo bwo guhuza abantu bo mu byiciro bitandukanye by'imyaka.

Chiboo yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yashyizwe hanze aherekejwe n'ubuhanga bukomeye mu bijyanye n'uburyo bw'imigendekere y'inkuru (storyline), aho yashimangiye ko yifashishije itsinda ry'inzobere mu gufata amashusho no gutunganya amajwi. Yashimiye cyane abafana be bakomeje kumushyigikira muri uru rugendo rwe rw'umuziki.

Mu kiganiro 'Take Over', Chiboo yagarutse kandi ku mishinga afite mu gihe kizaza, aho yavuze ko afite intego yo gukorana n'abahanzi bakomeye bo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: 'N'ubwo bitarajya ku mugaragaro, mfite gahunda yo gukorana indirimbo n'umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki. Haramutse nta gihindutse, imishinga iri mu nzira kandi izashyirwa mu bikorwa vuba.'

Iyi mvugo y'icyizere ya Chiboo igaragaza uburyo uyu muhanzi afite icyerekezo gihamye cyo guteza imbere impano ye no guteza imbere umuziki Nyarwanda. Avuga ko adateze gusubira inyuma, ahubwo afite gahunda yo gukora cyane kugira ngo ibihangano bye bigere kure hashoboka.

Mu kiganiro, yashimiye cyane n'ibitangazamakuru byamubaye hafi kuva yatangira urugendo rwe rw'umuziki, anasaba abafana gukomeza kumuba hafi.

Chiboo kandi yagarutse ku mbogamizi yagiye ahura na zo mu rugendo rwe rw'umuziki, avuga ko kugera aho ari ubu byasabye kwihangana, gukora cyane, no kutadohoka ku ntego ze.

Yagize ati: 'Muri uru rugendo hari byinshi bigoye n'ibishobora gutuma ucika intege, ariko icyo nishimira ni uko nabashije guhangana nabyo kandi nkomeza gutera imbere.'

Umuhanzi Chiboo yavuze ko indirimbo 'OKIPE' yamuhaye isura nshya mu rugendo rwe rw'umuziki, kubera uburyo yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki. Yongeye gushimangira ko adateze guhagarara mu rugamba rwo gukomeza gushimisha abafana be no guhanga udushya muri muzika Nyarwanda.

Mu gusozwa ikiganiro, yasoje avuga ko afite icyizere gikomeye cy'uko umwaka wa 2025 uzaba umwaka udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi ko afite byinshi bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati: 'Abafana banjye nibategure Ibyishimo muri uyu mwaka, kuko ibyo ndi gukora bizabashimisha kurushaho.'

Abakunzi b'umuziki Nyarwanda bakomeje gushimangira ko bafite icyizere gikomeye kuri Chiboo, kubera ubuhanga akomeje kugaragaza mu bihangano bye. Indirimbo 'OKIPE' iri mu ndirimbo zimaze iminsi zivugwa cyane, aho imaze kuba uruvugiro rw'abakunzi b'umuziki batandukanye. Amashusho yayo yagaragaje ubudasa mu bijyanye n'imyandikire n'imitegurire y'ubuhanzi bwa muzika, bituma benshi bemeza ko Chiboo ari umwe mu bahanzi bafite ahazaza heza mu muziki Nyarwanda.

Chiboo arakataje mu muziki nyuma yo gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya 'OKIPE'.

Chiboo akomeje kuvugisha benshi mu rugendo rwe rw'umuziki.

Umuhanzi Chiboo yagarutse ku Iterambere rye n'Imishinga mishya afite muri 2025 mu Kiganiro 'Take Over' ku Isibo TV. 

Chiboo nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'OKIPE', yanejejwe nukuntu yakiriwe neza n'abakunzi b'imiziki.

 

 



Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-chiboo-akomeje-kuvugisha-benshi-nindirimbo-ye-nshya-okipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)