Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro 'African School of Governance', ishuri rifite icyicaro i Kigali, ryitezweho kuzatyaza abayobozi bazabasha gukemura ibibazo bikigaragara mu miyoborere ya Afurika.
Hailemariam yavuze ko Afurika ifite byinshi byo guha abantu bayo ndetse n'Isi muri rusange, avuga ko ari igihe cyo kongera kubakira kuri ubwo budahangarwa ndetse n'ubushobozi bwuzuye bw'umugabane.
Ati 'Intambwe ya mbere ikomeye ni ukongera kubakira ku kumva kimwe amateka ya Afurika, ubukungu bushingiye kuri politike, ndetse n'imyumvire iteye imbere mu bayobozi bayo.'
Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe imfatiro zikomeye abayobozi ba Afurika bashobora gushingiraho, zirimo ibikoresho bizima, politike nzima, ubumenyi n'ubuhanga bwo kugenera icyerekezo Afurika, kugira ngo iki kinyejana gihunduke icya Afurika.
Yagize ati 'African School of Governance, yiteguriye gukemura ibi ngibi, mu buryo bufatika kandi bunoze, ubwo twafataga umwanzuro kuri African School of Governance, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nanjye, twatangiye gushyiramo imbaraga, mu myaka hafi itatu ishize, dufite intumbero yo gutoza ikiragano gishya cy'abayobozi ba Afurika bashorewe n'intego nyayo, bashobora gufasha mu gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika.'
'Intego yacu yari ukurema ikigo Nyafurika kigenga kandi cyihariye, kiri ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo gitoze abayobozi bubabikiye ndetse baharanira imibereho myiza y'abantu babo.'
Hailemariam yongeyeho ko ASG itazagendera mu mujyo w'andi mashuri y'imiyoborere ari hirya no hino ku Isi, ahubwo yo izaba ifite umwihariko wo kwigisha uburyo ibibazo bya Afurika mu miyoborere bigomba gukemurwa mu buryo bwa Afurika, hatiganwe iby'ahandi.
Ati 'Inshuro nyinshi twagiye twohereza abantu bacu b'abahanga mu mahanga kugira ngo bajye kwiga muri aya mashuri akomeye yubashywe, ariko bagaruka barigishijwe imitekerereze iyoboye Isi n'imyumvire itandukanye bagarukana bikananirwa kugira icyo bimarira Afurika.'
'Turashaka ko ASG iba ishuri ryigisha abayobozi bumva neza amateka ya Afurika, iterambere ry'ubukungu bwayo, ndetse n'imbogamizi ihura na zo, bakagena neza ibyo Afurika ikwiye kwibandaho ahazaza, bafite imyumvire ihamye ya kinyafurika.'
Yasobanuye ko ASG itazashingira ku myumvire ya leta runaka cyangwa umutwe wa politike runaka, yavuze ko bashaka ko izaba ishuri rifite ubuyobozi n'abanyeshuri bafite ubwigenge mu guhitamo ibitekerezo, n'uburyo bwo gushaka ibisubizo bigamije iterambere mu miryango yabo, ibihugu ndetse n'umugabane muri rusange.
Ati 'Binyuze muri ASG, intego yacu ni ukurema no gutyaza abayobozi bashya batirebaho bo ubwabo, bo kugira ngo bageze Afurika ku iterambere rirambye.'
Umuyobozi wa ASG, Prof Kingsley Moghalu, yavuze ko impamvu i Kigali mu Rwanda ariho hatoranyijwe ngo hajye ikicaro cy'iri shuri, ari umwanzuro wafashwe n'abarishinze ndetse n'Inama y'Ubutegetsi yaryo, bitewe n'impamvu nyinshi zishingiye ku miyoborere myiza y'igihugu.
Yagize ati 'U Rwanda ntekereza ko rwatoranyijwe kubera impamvu nyinshi, iya mbere, ibyo imiyoborere mu Rwanda yagezeho, ushingiye no ku mategeka y'igihugu, ni indashyigikirwa, kandi byaba icyitegererezo cy'ibishoboka mu miyoborere kuri uyu mugabane,'
'Icya kabiri, ni uko u Rwanda rukomeza kugaragaza ubushake mu kwakira neza ishoramari mpuzamahanga, ndetse n'imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu. Icya gatatu ni uko Kigali ari umujyi mwiza, ubereye guturwamo, icya kane ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byishatsemo ibisubizo mu bijyanye n'imiyoborere, bishobora kwifashishwa mu myishirize ya ASG.'
Iteka rya Minisitiri w'Uburezi, ryemerera African School of Governance, gutangira gukora mu Rwanda, rikanayiha ubuzimagatozi. Rigaragaza kandi ko rizajya ritanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Iri teka ryasohotse ku wa 07 Mutarama 2025, rigaragaza ko rigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.
Amosomo iri shuri rizajya ritanga ni ay'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].
Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y'igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere.
Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.
Prof. Kingsley Moghalu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria ni we muyobozi mukuru w'iri shuri.
Prof. Anna Lucy Mdee usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza, ni we muyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo, Nkurunziza Mark nawe akaba umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'imari.
Mu bagize inama y'ubutegetsi y'iri shuri harimo Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [BAD], Francis Gatare uherutse kugirwa Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika n'abandi.