Umushinga wa hoteli ihuriweho na Muhanga, Ruhango na Kamonyi umaze imyaka 22 mu nyandiko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2003 havutse igitekerezo cy'uko mu Murenge wa Shyogwe, hakubakwa sitade mpuzamahanga y'umupira w'amaguru.

Muri metero nka 300 uvuye ahazubakwa iyi sitade, hari ubutaka bungana na hegitari zisaga 17 bugomba kubakwaho hoteli y'inyenyeri enye ihuriweho n'Uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Kuva ubwo abaturage batuye ahagenewe ibyo bikorwa batangiye kwimurwa, abasigaye hafi aho bategereza imirimo yo kubaka amaso ahera mu kirere.

Mu 2022 kandi ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'abavuga rikumvikana bo mu Ntara y'Amajyepfo yakomoje kuri uyu mushinga, asaba ko abazubaka hoteli byaba byiza bijyanishijwe no kubaka sitade, anabizeza ko inkunga yabemereye azayibaha.

Umuyobozi ukuriye uyu mushinga, Twagiramutara Khalfan yabwiye RBA ko wadindijwe n'uko sosiyete yo muri Türkiye yari yatsindiye isoko yabatengushye ntiyuzuza ibyo yari yiyemeje.

Ati 'Nyuma y'aho bimaze kugaragarira ko iriya sosiyete itavugishije ukuri mu byo yari yemeje ko ishoboye, dufashijwe na RDB nanone twahamagaye tuvuga ko uwo mushinga ukiri ku isoko, twitabirwa na sosiyete 13, ndetse eshatu ari zo z'imbere mu gihugu izindi 10 zose zaturukaga hanze y'igihugu, ari za sosiyete zifite ibikorwa bifatika zakoze n'ahandi n'amafaranga, ziraza ziza kurushanwa dutoranyamo zirindwi zishobora kuzavamo imwe ishobora kuzakora icyo gikorwa.'

Biteganyijwe ko iyi hotel izuzura itwaye miliyari zisaga 30 Frw, izaba ifite n'ikibuga gishobora kugwaho indege zo mu bwoko bwa kajugujugu.

Imbanzirizamushinga yayo yerekana ko iyi hoteli yagombaga kubakwa mu Murenge wa Nyamabuye mu mpinga y'agasozi ka Binunga maze abaturage barimurwa, kugeza nubwo ikibanza cyayo cyubatswemo ibigega by'amazi.

Mu 2019 hanzuwe ko uyu mushinga wimurirwa mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Mubuga maze ibikorwa byo kwimura imiryango na byo biratangira.

Iyi hoteli yitezweho kuba inyenyeri imurikira izindi muri aka gace



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wa-hoteli-y-inyenyeri-enye-ihuriweho-na-muhanga-ruhango-na-kamonyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)