Mu kiganiro yagiranye RadioTV10, CP Rutikanga yabajijwe ku mpungenge abatwara ibinyabiziga by'umwihariko imodoka bavuga z'uko hari igihe 'Sophie' zijya zifotora ibinyabiziga byabo zibyitiranyije n'iby'abandi begeranye.
Yagize ati 'Ntabwo bishoboka hari n'abajya batubwira ko twabibeshyeho. Ririya koranabuhanga rya 'Sophie' ry'ubwenge buhangano rifite uburyo bukorana na moteri iri gukora. Iyo ikinyabiziga cyihuta hari uburyo moteri yikaraga kandi ririya koranabuhanga rimenya moteri ntiriyibeshyeho. Abantu ntibumve ko ribanza kureba 'plaque' ahubwo ribanza moteri noneho nyuma rigafata amafoto ya cya kinyabiziga gifite iyo moteri harimo n'aya 'plaque''.
CP Rutikanga yasobanuye ko n'iyo ibinyabiziga byaba byegeranye kandi biri kwihuta bidashoboka ko 'Sophie' ifotora ikinyabiziga kiri imbere gusa ngo ni uko ari cyo kigaragara neza.
Ati 'Niba imodoka zose ziri kwihuta, [...] kuko ari moteri zazo ziruka, camera ishobora gufotora yihuta ukagira ngo ni umurabyo umwe kandi zose yazifotye. Ntibishoboka ko utwaye ikinyabiziga avuga ngo aragenda yiruka ariko yihishe inyuma y'ikiri imbere ye kuko buri modoka ifashwe n'iriya camera ifoto yayo irayisigarana n'andi makuru menshi ajyanye n'uko yagendaga'.
Ikindi Umuvugizi wa Polisi yagarutseho ni abatwara moto bajya bica amategako y'umuhanda bitwaje ko bafotorwa na 'Sophie' iri inyuma yabo gusa kuko kuri moto ari ho haba 'plaque' honyine'.
Ati 'Ni imbogamizi kuba moto ifite 'plaque' inyuma gusa; bivuze ko ibasha gufotorwa na camera iri inyuma yayo gusa'.
Yasobanuye ko nubwo iyo mbogamizi ihari ariko 'Sophie' atari zo camera zonyine zicunga umutekano wo mu muhanda ku buryo kuba idafotoye moto iri ku muvuduko mwinshi bitavuze ko iryo kosa bataribona.
Ati 'Nko mu masangano y'imihanda hari izindi camera zifata ibyahabereye. Hari abajya baza kuburana ngo twabarenganyije tukaberaka ko nubwo 'Sophie' itabafotoye ariko twarebye ku zindi camera tukabona ko bakoze amakosa'.
CP Rutikanga yongeyeho ko ubu camera zizwi nka 'Sophie' zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w'ibinyabiziga ariko ko mu gihe bizaba ngombwa zizongerwamo n'izindi serivise nko kureba abatwaye bavugira kuri telefone n'abatwara batambaye umukandara wabugenewe kuko ubwo bushobozi na bwo zibufite.