Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, rwanze icyifuzo cy'abunganira Karasira Aimable cyo kwemererwa kwinjiza mudasobwa muri gereza.
Icyo cyifuzo cyari kigamije kubafasha kwerekana umukiliya wabo amashusho yagiye ashyira kuri YouTube, kuko ariyo ashingirwaho mu birego aregwa.
Abunganizi ba Karasira bari bavuze ko kugira ngo babashe gukurikirana neza urubanza no kumwunganira uko bikwiye, bakeneye kwerekana ayo mashusho. Bagaragaje ko ibyo byashoboka ari uko bemerewe kwinjiza ibikoresho bya mudasobwa muri gereza, kuko ngo byorohereza umukiliya wabo gusobanukirwa ibyo ashinjwa ndetse bikarushaho kunoza uburyo bwo kumwunganira.
Gusa, urukiko rwatesheje agaciro icyo cyifuzo, ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zabonetse zo kwemerera Karasira n'abamwunganira kwinjiza mudasobwa muri gereza.
Urukiko rwashimangiye ko ibikoresho bifashishwa mu kumwunganira bikwiye kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga imfungwa zifite aho zihuriye n'urwego rw'ubutabera. Rwanavuze ko ibyo byakorwa hakoreshejwe uburyo busanzwe bwemewe n'amategeko, butangiza umutekano w'imfungwa cyangwa ibikoresho bya gereza.
Karasira Aimable, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza amakuru agamije kwangisha abantu Leta, aho bigaragara mu biganiro yakoreraga ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube.
Ibyo biganiro ngo byagiraga ingaruka mbi ku baturage, kandi ngo bikaba byarimo amagambo ashobora guteza urwangano no guhungabanya ituze ry'Igihugu.
N'ubwo abunganizi ba Karasira bakomeje kugaragaza ko umukiliya wabo afite uburenganzira bwo kubona ubufasha buhamye mu rubanza rwe, urukiko rwagaragaje ko hari inzira nyinshi zemewe zatuma ahabwa ubwo bufasha, ariko bidafite aho bihuriye no kwemererwa gukoresha mudasobwa muri gereza. Ibi byerekana uburyo urubanza rwe rugikomeje gukurikiranwa n'ubucukumbuzi bwimbitse.
Â