Kuri uyu wa Gatanu, byagaragaye ko Mutesi Jolly yaba ari mu rukundo ruryoshye nyuma y'uko yahuye n'ibizazane mu rukundo akaza no kwisanga avuga ko hari abagabo b'inyana z'imbwa kubera kwihunza inshingano no kudakora ibikwiye nk'abagbo.
Iri jambo ryababaje benshi mu bagabo ndetse biteza ikibazo gikomeye aho Mutesi Jolly yaje kubaza benshi mu bamushinjaga kubatuka ngo "Niba mutari zo murababazwa n'iki?"
Nyuma yo kuvuga byinshi bikarangira, benshi mu bantu bari bategerezanyije amatsiko menshi kubona Mutesi Jolly mu rukundo nawe akaba yakora ubukwe nk'uko benshi muri ba Nyampinga bakomeje gushinga ingo.
Kuri uyu wa Gatanu, benshi mu bakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda bakiranye ubwuzu inkuru y'uko Mutesi Jolly ari mu rukundo n'umuherwe wo muri Tanzania.
Ntibyateye kabiri, Miss Mutesi Jolly yahise atera utwatsi urukundo rwe na Lugumi Saidi ucuruza intwaro avuga ko Instagram yiwe yibwe bityo uwayibye akaba ariwe wanditse ko ari mu rukundo.
Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Instagram aho Lugumi yanditse ngo "Warakoze kunkunda." Hanyuma Mutesi Jolly asubiza agaragaza ko ibintu bimeze neza.
Nyuma yagiye ku rubuga rwa X avuga ko ibiri kuri Instagram atari ukuri kuko bamwibye urubuga rwe rwa Instagram.
Nyamara nubwo yabivuze atyo, mu byumweru bitanu bishize, uyu mugabo yatanze igitekerezo ku mashusho ya Miss Mutesi Jolly agaragaza agatima hanyuma Jolly nawe amusubirisha akandi gatima.
Uyu mugabo niwe wenyine Mutesi Jolly yahisemo mu bandi bose bari bamwandikiye ahatangirwa ibitekerezo harimo umugore wa Tom Close nubundi basanzwe bari inshuti z'akadasohoka.
Kenshi bizwi ko iyo umuntu yibwe urubuga ahita abitangaza cyangwa se uwamwibye urubuga rwe agashyiraho ibintu byinshi, byashoboka ko uwarwibye yaba ari umwana mwiza kuko atigeze agira ikindi yangiza cyangwa se ngo anyuzeho amakuru ye bwite.
Uwavuga ko uyu wibye urubuga rwa Mutesi Jolly ari umwana mwiza ntiyaba yibeshye! Uyu mujura yongeye asubira inyuma agenda asaba buri muntu wavuze ko Mutesi Jolly ari mu rukundo ko yasiba ubwo butumwa kuko atari ukuri.
Si ibyo gusa bigaragaza ko urukundo ruri gucengera mu nzira zigoye kuko uyu mugabo ufite ibikorwa byinshi ku buryo byagorana ko yajya abona umwanya wo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga, akurikirana abantu babiri gusa abona nk'ingenzi. Abo bantu ni Mutesi Jolly ndetse n'urubuga rucuruza intwaro aho yashoye imari ye.
Said Lugumi ni umucuruzi uzwi cyane ukomoka muri Tanzania. Ni nyiri Sosiyete yitwa Lugumi Enterprises, ikora ibikorwa byihariye mu by'ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (forensic ICT services) ndetse no mu gutanga ibisubizo by'imikorere mu bijyanye no gucapa (corporate printing solutions).
Umutungo nyakuri wa Said Lugumi ntaho utangazwa ku buryo wawumenya, ariko nk'umuyobozi wa sosiyete ikomeye kandi y'icyitegererezo, bikekwa ko afite umutungo ukomeye.
Mutesi Jolly yateye utwatsi urukundo rwe na Saidi
Hari haciyeho igihe Mutesi Jolly avuze ko hariho abagabo b'inyana z'Imbwa kubera imico n'imyitwarire bamwe bagira kandi idahwitse
Lugumi Saidi uvugwa mu rukundo na Mutesi Jolly
Ubutumwa bwa Lugumi Saidi n'uko Mutesi Jolly yamusubije
Ubutuwa bw'urukundo bwa Mutesi Jolly na Lugumi Saidi bumaze ibyumweru bitanu