Urwego rw'Umuvunyi rwasabye ivugururwa ry'amategeko mu kugabanya ibihombo by'imitungo igurishwa mu cyamunara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yatangajwe n'Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ubwo yari mu kiganiro na Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore y'Inteko Ishinga Amategeko, kuri raporo y'Ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023/2024 na gahunda y'ibikorwa bya 2024/2025 nk'uko tubikesha The New Times.

Yavuze ko uyu munsi uburyo icyamunara gikorwamo harimo icyuho cy'uko umutungo ukomeje gutakaza agaciro ku buryo bukabije, bigahombya bikomeye ba nyirawo, ibintu yemeza ko bigomba guhinduka mu maguru mashya.

Yavuze ko nubwo imurikagurisha rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ibyo bibazo bikigaragara cyane cyane mu guha agaciro gake imitungo itandukanye iba igomba kugurishwa.

Yasabye ko hashyirwaho amategeko arengera ba nyir'imitungo hirindwa ko bahura n'ibihombo bikabije, hibandwa cyane ku gushyiraho igiciro cya nyuma kitagomba kugibwa munsi ku mutungo uri kugurishwa mu cyamunara.

Nirere yagaragaje ko rimwe na rimwe bitari nyir'umutungo uhura n'ibihombo gusa, ahubwo na banki yamuhaye inguzanyo na yo ihura na byo, agatanga urugero rw'inzu ya miliyoni 10 Frw ishobora kugurishwa miliyoni 1,5 Frw.

Yakomeje avuga ko 'ubundi mu cyamunara igiciro umutungo ugomba kugurishirizwaho kigomba kutajya munsi ya 75% by'agaciro kawo', akavuga ko igiciro kiri munsi kitagomba kwemerwa.

Agaragaza ko ari ikibazo cy'ingenzi Minisiteri y'Ubutabera igomba kwigaho ikareba uko yagikemura binyuze mu mategeko.

Itegeko rigaragaza ko icyamunara gikorwa ku ikoranabuhanga ndetse uwafashe umutungo agatanga igiciro binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga hashingiwe ku cyatanzwe mu igenagaciro ryakozwe n'inzobere.

Ushaka kugura uwo mutungo na we yinjira muri ubwo buryo bw'ikoranabuhanga akuzuzamo ibijyanye n'igiciro yifuza gutanga, imyirondoro ye n'igiciro yatanze bigakomeza kugirwa ibanga kugeza ku munsi wo gutangarizaho ibiciro byatanzwe byose.

Nyir'umutungo ugiye kugurishwa cyangwa ugiye uwatanze inguzanyo ntiyishyurwe, bafite uburenganzira bwo kwanga igiciro kinini cyawutanzweho mu gihe kitagejeje kuri 75% by'icyatanzwe mu igenagaciro, bigakorwa inshuro ebyiri.

Icyakora ku nshuro ya gatatu itegeko rivuga ko umutungo uhabwa uwatanze igiciro kinini muri izo nshuro zose.

Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo, Depite Nabahire Anastase yavuze ko kuri icyo cyiciro cya gatatu ari ho ibyo bihombo bivukira, na cyane ko banki zitandukanye ziba zishishikajwe gusa no kugaruza amafaranga zatanze.

Agaragaza ko amategeko agomba kuvugururwa, Depite Nabahire yakomeje ati 'Ni ikibazo abagize Inteko Ishinga Ametegeko bagomba kuganiraho na Minisiteri y'Ubutabera hakarebwa uko hatangwa igisubizo.'

Uyu mudepite kandi yavuze ko abaturage bahawe inguzanyo batagomba gutegereza kwishyura ari uko imitungo yabo igurishijwe mu cyamunara, icyakora asaba ko mu gihe byanabaye hagomba kugira igikorwa mu kwirinda ibyo bihombo.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yagaragaje ko hari ibikwiriye gukorwa mu kugabanya ibihombo bigaragara mu cyamunara



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-umuvunyi-rwasabye-ko-havugurwa-amategeko-mu-kugabanya-ibihombo-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)