Mu masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Perezida Kagame yari umwe mu bitabiriye aya masengesho yo gusengera Iguhugu.
Mu butumwa yagejeje ku bari bakurikiranye aya masengesho, Perezida Kagame yanenze urubyiruko rwijandika mu ngeso mbi harimo no kwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati 'Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe. Ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.'
Umukuru w'Igihugu yabikomojeho mu gihe muri iyi minsi hakomeje kugenda hagaragara amashusho y'abiganjemo abana b'abakobwa ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abagaragaza bambaye ubusa.
Perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo cy'uburere buke, Umuryango nyarwanda muri rusange udakwiye kwihanganira.
Yakomeje agira ati: "Ntabwo uzareka kurera n'umuryango wawe ngo idini rizakurerere cyangwa Leta izakurerere. Ntabwo ari byo, bikwiriye guhera kuri wowe."
N'ubwo Umukuru w'Igihugu avuga ko Igihugu cyonyine ataricyo cyagakwiye gutanga uburere gusa kuri aba bana b'urubyiruko, hari amategeko asanzwe yashyizweho mu rwego rwo gucyebura no guhana abakora ibyo bibi byose.
Amategeko y'u Rwanda ahana iki cyaha mu buryo butandukanye. Ari uwayafashe, uwayasakaje bose bafite amategeko abahana kuko ibyo bitemewe na gato. Amategeko kandi ahana buri muntu wese ushyira amashusho y'urukozasoni hanze abeshyera undi muntu ko ariwe uri muri ayo mashusho.
Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw'ikoranabuhanga n'itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.
Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw'urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.
Iyo ubutumwa bw'urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo budahuye n'ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n'icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.
Ingingo ya 143 ivuga ku gukora ibiterasoni mu ruhame. Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
Ingingo ya 135 igaruka ku bikorwa by'urukozasoni ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mubiri w'undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukora icyaha cy'urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana (Frw 100.000) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (Frw 300.000).
Iyo icyaha cy'urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (Frw 500.000) ariko atarenze miliyoni imwe (Frw 1.000.000).
Amashusho ubwo Perezida Kagame yavugaga ku bana by'umwihariko b'abakobwa Bambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga
Â