Umuntu wese waba yaragize amahirwe yo kumenya umusaza w'inyangamugayo Mukurira wari utuye ku Muhima wa Kigali, akumva umwanda uva mu kanwa k'umuhungu we Murwanashyaka Théogène abenshi bazi ku izina rya 'Gatwa', ntiyakwemera ko hari icyo abo bantu bombi bapfana.
Abumvise ubuvunderi uyu Gatwa Théogène yavundereje kuri ya ngirwa radio 'Iteme' ya Tabitha Gwiza, murumuna wa Adeline Rwigara Mukangemanyi, akaba mushiki wa Ben Rutabana na nyinawabo wa Diane Rwigara, bibajije niba Gatwa nawe asigaye asangira urumogi n'aba bavandimwe bataye umutwe.
Abumvise Gatwa bibajije niba ari inda yasumbye indagu gusa, yatumye atinyuka gutamikwa ubusabusa ngo yandagaze FPR yamukuye ahakomeye we n'abo mu muryango we, cyangwa niba yararozwe akaba ageze aho atakigenzura ibyo avuga.
Muri ayo mahomvu ye, Gatwa Théogène avuga uburyo ngo hari abana basanze FPR ku rugamba, ngo abayobizi bayo bakabicira ko baturutse mu Rwanda gusa!
Biratangaje kumva ko FPR yaba yaricaga abantu baje kuyifasha urugamba rwo kubohora Abanyarwanda, barimo n'imiryango y'abo Gatwa avuga bicwaga. Wasobanura ute ukuntu ku ruhande rumwe waba wica abakugana, ku rundi ruhande ukiyahura ujya gutabara abakiri imbohe mu gihugu?
Ese iyo FPR ubundi yari ifite abarwanyi bayisagutse ku buryo ibona n'abo kwicira ubusa?
Murwanashyaka Théogène alias Gatwa, ko nawe yagiye muri FPR avuye iwabo ku Muhima, we yatubwira ubudahangarwa yakoresheje kugirango aticwa?
Ibiramambu, ababanye na Gatwa kuva ku mafunzo, bavuga uburyo yari agoranye cyane, doreko we na Patrick Benerugaba( ubu nawe ni ikigarasha cya RNC) bahoraga babaza niba nabo bazoherezwa ku rugamba, kandi bafite dipolome zagombye kubahesha akandi kazi mu biro!!
Ikindi, ababanye na Gatwa ku rugamba, batanze ubuhamya bw'ukuntu uyu Gatwa hamwe na Jean Paul Kazungu nawe waje kuba ikigarasha muri RNC, bashyasharizaga bagenzi babo( cyane cyane ab'Abahutu)babita intasi za Habyarimana. Abo bana, barimo Kanywabahizi ' Rochereau' uherutse kwitaba Imana, batwibwiriye ko bakijijwe n'ubuhanga mu iperereza ryaranze kuva kera igisirikari cya FPR, cyane cyane ariko kuba FPR yararwanyaga ikintu kitwa ivangura aho riva rikagera.
Ese ubundi, ubu uwabaza imiryango y'abo Gatwa avuga bishwe, yasanga yarayibwiye uko abana babo bakubuswe agafuni bazira gusa ko bavuye mu Rwanda?
Igisubuzo ni' oya', kuko maze kumva aya magambo ya Gatwa, hari abo nashoboye kuvugisha, nk'abo mu miryango ya Yaramba na Kalori, bansobanura ko Gatwa yababwiye ko abo bana baguye ku rugamba kimwe n'abandi benshi. Uko ahinduye imvugo rero niwe uzi impamvu yabyo.
Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiye, muw'1996, Murwanashyaka Théogène 'Gatwa' yahawe ipeti rya Liyetona mu gisirikari gishya cy'uRwanda, avuye ku ipeti rito cyane. Uku kuzamurwa mu ntera ntiyabikeshaga ubuhanga cyangwa kwitanga bihambaye ku kazi, yewe ntiyanabihawe kubera gukina umupira muri APR FC. Iki cyari ikimenyetso cy'uko Igihugu cyashakaga kwiyubakira ku mbaraga z'urubyiruko.
Ubwo ni naho hari hatangiye intambara y'abacengezi, yasabaga ubwitange, ubushishozi no kwitwararika cyane, kuko ahenshi byari bigoye gutandukanya umucengezi n'umuturage usanzwe. Gatwa wari waribereye nk'umusivili ukina umupira gusa yarabirebye asanga atazarusyaho.
Umuhate Igihugu cyari kimukeneyemo, ndetse n'umuvuduko uRwanda rushya rwari rutangiye, Gatwa ntiyashoboye kujyana nabyo, maze ahitamo kuyabangira ingata, arahunga.
Kumuvana mu mupira ahubwo akoherezwa muri 'unit' nk'abandi, Gatwa byaramubabaje kuko yumvaga umuteto n' ubusongarere bigeze ku iherezo. Nguko uko yipanze akazi, aho kujya muri brigade ya 305 yari yoherejwemo, yigira i Butare mu ikipe ya gisirikari yitwa INTARE FC.
Nyuma y'amezi hafi 10 yaratorongeye, abayobozi ba brigade ya 305 bagiye kubona babona Gatwa arabungutse. Yageze i Gitarama kuri headquarters za brigade atakamba asaba imbabazi cyane, maze bamugirira impuhwe, ndetse imishahara y'amezi 10 yose bayimuha uko yakabaye.
Burya ingeso mbi ishira nyirayo yapfuye koko. Aho gusubira ku kazi nk'uko yari amaze kubyemerera ubuyobozi, ayo mafaranga Gatwa niyo yagize impamba, ahita ahungira muri Uganda. Yasanzeyo izindi mburamumaro nka ba Ange, Sankara, n'abandi bari bariyise ngo'ingabo z'umwami'!
Ageze i Kampala, ibyari inzozi zo gukomereza i Burayi byamuvuriyemo ubuzima bubi cyane, maze si ukwiyahuza inzoga ahinduka akazizi. Ababanye nawe bibuka uburyo yakubitwaga buri munsi azira ubujura n'ubushukanyi, doreko yari yarihaye gukora ibyangombwa bihimbano, nk'impushya zo gutwara ibinyabiziga, impapuro z'abajya mu mahanga, n'ibindi bita' imigeri' mu mvugo z'abesikoro.
Nyuma y'imyaka myinshi, Gatwa yaje kujya i Burayi ariko atakigira amenyo y'imbere, nyuma yo gukubitirwa bikomeye ahitwa Kabaragara muri Kampala, azira ubwambuzi bushukana.
Kujya i Burayi byasabye Murwanashyaka Théogène Gatwa ubundi buhemu bukabije. Muti byagenze bite rero:
Wa mucamanza w'Umufaransa Jean Louis Bruguière,wagerekaga ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana ku bayobozi ba FPR, yashakishije abazamubera abashinjabinyoma, maze agwa ku nzererezi zahoze mu gisirikari cya RPA, zikaza kujya kubuyera mu mahanga. Ni uko Juji Bruguière yapakiye indege abarimo Murwanashyaka Théogène Gatwa, Capitain Rwakampara, uwitwa Mugisha, n'abandi bari bemeye kuba 'mpemukendamuke'.
Umugambi wa Bruguière umaze gupfuba, abo bashinjabinyoma be byarabayobere, ubujyahabi burababona, cyane ko nta n'ikindi bari bazi gukora cyababeshaho mu muzima butoroshye bwo mu Burayi. Amakuru dudite n'uko nka Cpt Rwakampara we byamucanze, agahitamo gusubira muri Uganda.
Gatwa we yarahanyanyaje, none ishyano ry'ishyanga riramuriye. Nguko uko yatangiye kwandavura, avuga nabi abo batabaranye. Arishinga ibigarasha byo kwa Rwigara bikamuvugusha amangambure, kandi byo byarakuye agahu ku nnyo.
Twibutse ko uyu Murwanashyaka Théogène 'Gatwa' ari musaza wa Espérence Mukashema wapfiriye mu Buholandi ari ikigarasha gikuru. Ubwo uyu Mukashema yapfaga bitungiranye muw'2021, musaza we Gatwa n'ibindi bigarasha byakwije ibinyoma ngo yishwe na Leta y'uRwanda, nyamara abaganga baza kwemeza ko yazize Covid-19.
The post Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n'imfube Murwanashyaka Thégogène' Gatwa' appeared first on RUSHYASHYA.