Mu mwaka ushize wa 2024, nibwo hacicikanye amakuru avuga ko itorero Ibihame by'Imana ryacitsemo Kabiri nyuma y'ubwumvikane buke bwaranze abarigize ariko bigirwa ubwiru gusa bamwe muri bo baje kubihamiriza InyaRwanda bavuga ko mu byatumye ibi byose biba harimo kurwanira ubuyobozi.
Ku isonga Ruti Joel yashyirwaga mu majwi n'abatari bake, bamushinja gusenya iri torero Ibihame by'Imana ryari rimaze kuba ubukombe.
Ku rundi ruhande Cyogere wari uzwi cyane mu kunezeza abakunzi b'iri torero, nawe yashyizwe mu majwi, avugwa mu barisenye bidateye kabiri hamenyekana amakuru ko aba bombi bashinze iryabo baryita Ishyaka ry'Intore.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, itorero Ishyaka ry'Intore bamaze guteguza igitaramo cyabo bwite kizagaragaramo byeruye abavuye mu Bihame by'Imana.
Iki gitaramo cy'Ishyaka ry'Intore ni ikimenyetso simusiga ko Itorero Ibihame by'Imana ryacitsemo ibice.
Ni igitaramo kizaba tariki 25 Mutarama 2025, kibere muri Camp Kigali aho kugeza ubu n'amatike yacyo yashyizwe hanze.
Ruti Joel asanzwe ari umuhanzi ufite izina rikomeye muri gakondoÂ
CyogereÂ
Umukondo Gatore mu bari ku ruhembe rw'itorero Ishyaka ry'IntoreÂ