Uzaba ufite igice cyahariwe amakamyo: Igihe imirimo yo kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga izatangirira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagaragaje ko ari umuhanda ugiye kuvugururwa mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza cyane ko ari hamwe mu hantu hakunze kugaragara umuvundo ukabije w'ibinyabiziga.

Kabera Olivier yabwiye Abadepite ko uwo muhanda uzaba ufite inzira enye ku buryo hazashyirwaho n'igice cyahiriwe amakamyo manini atwara imizigo bitume kugenda mu muhanda byihuta.

Yakomeje agira ati 'Imirimo iratangira nko mu kwezi ku Ugushyingo cyangwa Ukuboza uyu mwaka. Tugomba kuwagura ukagira inzira enye [...] Muribuka ko dukora uburyo bw'inzira z'amazi tugateganya aho abanyamagare n'abanyamaguru bazanyura. Tuzagira inzira enye, ariko tugire n'izindi zigendamo amakamyo ahazamuka.'

Yashimangiye ko inzira izashyirwaho igenewe amakamyo ahazamuka igamije koroshya urujya n'uruza rukunze kugaragara.

Ati 'Kugira ngo atabuza izindi modoka kugenda. Mujya mu bibona ko nk'iyo tuzamuka nka Ruyenzi, iyo dukurikiranye hari nk'ikamyo iri imbere igenda gahoro, twese umurongo uba muremure cyane. Dushaka guteganya indi nzira ku ruhande ahazamuka amakamyo azajya acamo yonyine twebwe abazamuka tukabona uko twihuta.'

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu buryo bwiza kandi ko ingurane z'aho umuhanda uzanyuzwa zizatangirwa igihe.

Yagaragaje ko kuri ubu amafaranga azifashishwa mu kubaka uyu muhanda yamaze kuboneka kandi ko imirimo iteganyijwe vuba.

Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abatepite yatoye umushinga w'Itegeko ryemeza amasezerano y'inguzanyo ya 120.471.000$, [asaga miliyari 148 Frw] Leta y'u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y'Ubucuruzi bw'Ibisohoka n'Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Busan muri Koreya y'Epfo, ku wa 13 Nzeri 2023, ateganya ko inguzanyo ya 120.471.000$ izishyurwa mu myaka 25. Izatangira kubarwa nyuma y'imyaka 15 ku gipimo cy'inyungu ya 0.01%.

Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga kireshya na kilometero 45, na ho igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

Umuhanda ugizwe n'ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

Gusa bigeze ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera i Kabgayi naho hazaba hari inzira enye.

Umuhanda Kigali-Muhanga waherukaga kuvugururwa mu 2000. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA, kigaragaza ko uyu muhanda wari warashaje, waragiye ucikamo ibice ahantu hatandukanye.

Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye kuvugururwa
Abadepite bagaragarijwe ko umuhanda Kigali-Muhanga uzashyirwaho n'igice kizaharirwa amakamyo manini ahazamuka
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yagaragaje ko imirimo yo kubaka umuhanda Kigali-Muhanga izatangira mu Ugushyingo 2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uzaba-ufite-igice-cyahariwe-amakamyo-hatangajwe-igihe-imiririmo-yo-kubaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)