
Iyi 'album' Wizkid yitiriye Nyina uherutse kwitaba Imana, yaciye agahigo ko kuba indirimbo za yo zose zimaze ibyumweru umunani byikurikiranije zikunzwe kuri Billboard.
Ibaye album ya mbere ikoze mu njyana ya 'Afro Beat' ibashishe kumara iki gihe cyose kuri Billboard itarasimburwa n'indi.
Wizkid yasohoye iyi album ku itariki 25 Mutarama 2025, iriho indirimbo 16 harimo n'izo yagiye akorana n'abandi bahanzi bakunzwe muri Nigeria na Amerika.
Kugeza ubu indirimbo ye 'Piece of My Heart' yakoranye n'Umunyamerika Brent Faiyaz iri ku mwanya wa gatanu mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard.
Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi aherutse guca agahigo kuko ku munsi wa mbere amurika iyi 'album' yumviswe n'abarenga ibihumbi 500.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wizkid-yanditse-amateka-mashya-kuri-billboard