Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'u Rwanda, aho yari ari kugaruka ku buryo yatumiwe kuririmba mu gitaramo The Ben aheruka gukorera muri BK Arena. Umunyamakuru yari amubajije icyo yavuga kuri Bruce Melodie wari umaze iminsi avugwaho kudacana uwaka na The Ben akaza kugaragara mu gitaramo cye.
Undi mu gusubiza ati 'Bruce nta kintu mfite cyo kumuvugaho. Abagabo ba 1:55 AM, ntacyo nabavugaho. Ntabwo muzi Melodie, ntabwo turahura. Nta kintu muvugaho.'
Yakomeje abazwa uko yagize amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cya The Ben, agaragaza ko byabayeho binyuze mu bantu ba hafi b'uyu muhanzi, barimo Muyoboke Alex ndetse Noopja.
Avuga ko na The Ben nyuma bahuye akaza kumubwira ko akunda ibihangano bye kandi ashaka kuzamubona ari kubiririmba. Ati 'Yarambwiye ati 'nkunda ibihangano byawe'. Nshaka kukubona uririmba indirimbo zawe.'
Yavuze ko ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya The Ben, ari bwo bwa mbere yari ageze muri BK Arena. Ati 'Nari narisezeranyije ko nzajya muri BK Arena, ngiye kuharirimba. Ntitaye ku gihe bizamfata, mbona Imana irabikoze.'
Agaragaza The Ben nk'umuntu wamuhinduriye ubuzima, ati "Ni mukuru wanjye mu muziki no myumvire afite n'ijisho rya mukuru. Yumve ko agaciro yahaye ubuhanzi bwanjye nzakurikiza ibyo yanyeretse nka mukuru wanjye.'
Yampano avuga ko mu 2025 ateganya gushyira hanze indirimbo ye na The Ben. ati 'Muri uyu mwaka hagomba gusohoka indirimbo yanjye na The Ben, uko byagenda kose. Ni ukuri kandi ndizera ko bitazafata igihe kirekire.'
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yampano-yanze-kuvuga-kuri-bruce-melodie