Yvanyy Mpano arateganya gusogongeza abakunzi be iyi album mu gitaramo kizabera muri uyu Mujyi ku wa 15 Gashyantare 2025.
Ni igitaramo cyateguwe na Agakoni. Kizabera ahitwa Matrix African Club aho kwinjira ari 50 AED [arenga ibihumbi 18 Frw] mu myanya isanzwe mu gihe muri VIP azaba ari 100 AED[arenga ibihumbi 37 Frw].
Yvanny Mpano yabwiye IGIHE ko muri iki gitaramo kizaba ku munsi ukurikira uw'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin', yahisemo gusogongerezamo abakunzi be ibihangano bigize album ye ya mbere yise 'Igitabo cy'urukundo'.
Ati 'Ni igitaramo kizabimburira ibindi mu rugendo rwo gusogongeza abakunzi banjye album nshya ngiye gushyira hanze. Nizera ko bazayikunda, cyane ko tuzaba turi mu kwezi kw'urukundo.'
Iki gitaramo kizakurikirwa n'ibindi Yvanny Mpano azakorera i Burayi ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika no mu Rwanda, amenyekanisha album ye.
Igitabo cy'urukundo, ni album izaba igizwe n'indirimbo ziri hagati ya 12 na 17. Uyu muhanzi avuga ko yayikoranyeho n'abatunganya indirimbo bakomeye mu Rwanda.
Reba indirimbo Indahiro yakoranye na Kisabumba Confy n'ibindi bihangano bye biheruka