Ni imbaraga zikomeje gushyirwa mu kwifashisha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye. Ubu hashize imyaka irenga itanu, Polisi y'u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko, muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge buremano 'Artificial intelligence'.
Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019 igutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y'u Rwanda ishyira izindi Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega na Kanyinya.
Kuri ubu izi camera zigaragara henshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z'igihugu, ubu hagiye kongerwaho 'drones'.
Hari amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko izi 'drones' zigiye gutangira gukoreshwa, zishobora kuba zari zimaze igihe zigeragerezwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko izi 'drones' zo zizajya zinafasha mu bindi birimo gucunga umutekano, kubungabunga ituze rya rubanda no kurinda ibintu byabo, biziyongere ku kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko y'umuhanda.
IGIHE: Kuki muhisemo gutangira gukoresha indege nto zitagira abapilote mu gucunga umutekano wo mu muhanda ubu?
ACP Rutikanga: Turi mu rwego rwo kugira ngo Polisi inoze serivisi zayo, itange ubutabazi bwihuse, bushingiye ku makuru meza kandi yabonekeye ku gihe. Mu gihe dushaka gukora neza, gutanga ubutabazi ku gihe bushingiye ku makuru meza birumvikana ko tutajya kure y'ikoranabuhanga kuko ari kimwe mu bifasha kugira ngo izo serivisi zitangwe neza.
Haba hari ibibazo cyangwa imbogamizi zihariye zatumye muhitamo gukoresha 'drones'?
Nta mbogamizi zidasanzwe. Ni umurongo w'igihugu wo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo kwihutisha serivisi no gukora kinyamwuga, natwe turi muri uwo mujyo ntabwo tugomba gusigara inyuma.
Ariko nanone birumvikana ko Abanyarwanda bakeneye serivisi nziza n'ubutabera bwiza bwihuse. Ibyo byose kugira ngo tubikore ni uko tuba tubona amakuru yihuse natwe tugatabara ku gihe. Birumvikana rero ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ry'utudege tutagira abapilote ari kimwe mu bisubizo.
Ese hari ibikorwa by'igerageza by'izi ndege nto mwakoze?
Umwaka urashize aho twakoraga ibikorwa byo kubungabunga umutekano mu birombe by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ariko nanone tureba abayacukura mu buryo butemewe hirya no hino mu misozi aho abantu batagera cyangwa ngo imodoka zihace. Twifashishije utwo tudege tutagira abapilote kandi tukaduha amakuru tukagenda tukabikurikirana, ibintu bigasubira mu buryo.
Ikindi ni mu bihe bya Covid-19, aho zadufashije mu gukwirakwiza ubutumwa mu buryo bw'amajwi. Kugeragezwa zarageragejwe kandi zirakora neza. Rero kuba twanazikoresha mu gucunga umutekano wo mu muhanda birahari.
Zizajya zikoreshwa mu zihe gahunda za Polisi?
Icyo navuga n'uko abantu babirebera mu guhana abarenze ku mategeko cyangwa amabwiriza agenga umuhanda cyangwa abakoze amakosa, ariko hari no mu rwego rwo gutanga amakuru, aho ushobora gusanga nk'ikamyo yafunze umuhanda tukaba twahabona mbere hanyuma tugakora ibikwiye abantu badakererewe cyangwa ngo turindire guhamagarwa.
Hari n'ikindi cy'inkongi; [drone] ishobora kubona nk'ishyamba cyangwa inzu bishya, igatanga amakuru abantu bagatanga ubutabazi bukwiriye.
Ariko nanone abakora amakosa yo mu muhanda aho tutabona cyangwa tutagera birashoboka ko yahatubonera tukaba twahana cyangwa tukanigisha.
Muri make ziteganywa gukoreshwa mu gucunga umutekano, kubungabunga ituze rya rubanda no kurinda ibintu by'abantu.
Ku bijyanye n'umutekano wo mu muhanda, zizakorana gute n'uburyo busanzweho bwa camera n'abapolisi?
Ubwazo zifite camera, ubwo ikindi ni uko haba hari ahantu hakusanyirizwa ayo makuru. Zizajya ziduha amakuru atuma dufata umwanzuro kandi turushaho kunoza inshingano zacu.
Mu gihe mwatangiye kuzikoresha, muzahera he?
Birumvikana igihugu gifite imihanda myinshi ni kinini, ntiwahita ubona utudege dukwira ahantu hose icya rimwe. Rero icyo gihe aho dukenewe cyane niho hagena aho zizashyirwa mbere.
Nta mpungenge ko izi drone zizavogera ubuzima bwite bw'abantu?
Icya mbere ku mutekano w'amakuru bwite ya muntu, hari itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu, rizajya rikurikizwa nk'uko bisanzwe.
Ikindi hari itegeko n'amabwiriza bigenga ikoreshwa ry'utu tudege. Mbere y'uko kazamurwa hari ibigomba gukurikizwa birimo gusaba uburenganzira ukagira ibyo ugaragaza yamara guhabwa uburenganzira ukayigurutsa.
Ikindi nanone ugomba kureba niba nta bindi bikorwa bihari bifite aho bihuriye no kuguruka, niba hari indege iri buce aho igendera hasi nabyo murabimenya kugira ngo hatabaho kubangamirana.
Ikindi ku mutekano wazo [drone] nko kuba umuntu yayitera ibuye, ibyo byo ni nk'uko imodoka ica mu muhanda bayitera ibuye, ubikoze arakurikiranwa. Ariko ku mutekano wazo nta kibazo kugeza ubu turabona.
Mu rwego rwo kubaka icyizere mu baturage, Polisi iteganya gukorana nabo binyuze mu bukangurambaga bugamije kubasobanurira ibyiza by'ikoranabuhanga ry'utu tudege tutagira abapilote no gusubiza ibibazo bashobora kugira.