Abasenateri bashimye ubushake bw'u Rwanda mu kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
1

Byagarutsweho kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda, yagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ku gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye impunzi yashyiriweho umukono i Geneve ku wa 28 Nyakanga 195.

Perezida w'iyo Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yagaragaje ko mu igenzura bakoze, barebye uburyo u Rwanda rufasha impunzi mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, umurimo, ibidukikije ndetse n'ibirebana n'isuku n'isukura.

Muri izo nzego zose byagaragaye ko u Rwanda rwakira neza abarugana ndetse ko rutanga amahirwe ku bantu bose.

Nko mu rwego rw'uburezi, Murangwa yagaragaje ko hari amashuri 848 hirya no hino mu gihugu yigamo n'abana b'impunzi bari mu Rwanda, hari amashuri atandatu y'imyuga n'ubumenyi ngiro ndetse kuri ubu hari na kaminuza zifasha abatsinze neza zirimo na Kepler.

Mu bijyanye n'umurimo ndetse n'iterambere, Leta yatanze hegitare 136,8 zihingwaho n'amatsinda agizwe n'Abanyarwanda ndetse n'impunzi kandi bibafasha kwiteza imbere.

Hari kandi umushinga Jya Mbere wahinduriye impunzi ubuzima binyuze mu guterwa inkunga y'ishoramari n'indi itandukanye.

Mu nkingi ijyanye n'ubuzima kuri ubu umubare munini w'impunzi zikoresha ubwisungane mu kwivuza bwa mituweLi n'ibindi bitandukanye bigamije kwimakaza ubuzima bwiza bwazo.

Yakomeje agaragaza ko nubwo hakozwe byinshi byiza, hakiri ibibazo bishingiye ku mubare munini w'abashomeri, inyubako zishaje, kubona inguzanyo ku mpunzi kuko ziba zidafite ingwate, n'ibindi bitandukanye.

Ati 'Na bo bakwiriye kumenya ko bagomba kuba ibisubizo mu bibazo bafite bakajya bishakamo ibisubizo nk'Abanyarwanda, bagafata umuco wo mu Rwanda.'

Yakomeje ashimangira ko igihugu gifite umugambi wo kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterambere na cyane ko ibyo bibazo bimwe bigenda bishakirwa ibisubizo ku bufatanye n'izindi nzego zitandukanye.

Ati 'Nubwo hari imbogamizi zikigaragara mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, igihugu gifite ubushake na gahunda yo kurushaho kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterembere ry'igihugu.'

Senateri Niyomugabo Cyprien yashimye cyane uruhare rw'u Rwanda mu gufata neza impunzi ndetse n'uburyo hari gukorwa gahunda yo kuzigisha indangagaciro nyarwanda zo kwishakamo ibisubizo.

Ati 'Buriya ibi bintu byose Komisiyo yatugejejeho byiza bikorerwa impunzi ntabwo bipfa kwizana gusa, biva mu ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda harimo gukunda igihugu.'

Yakomeje ati 'Nashimye cyane ko abana bose bajya mu mashuri bakiga, hakubakwa amashuri bakiga kimwe n'Abanyarwanda, gahunda zigakurikizwa bishamikiye ku ndangagaciro zo kugira urugwiro, ubwuzu no kwita ku bakugana. Ubu buryo bakirwa bishimangira indangagaciro yo kubaha ubuzima.'

Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko u Rwanda rwagaragaje ubudasa mu gufasha izo mpunzi nubwo hari izo usanga zirota kujya mu mahanga bikaba byazikoma mu nkokora ku gushyira mu bikorwa ingamba zo kwikura mu bukene.

Ati 'Hari aho usanga ibi byo kuza baterura babiri babajyana muri Arizona, babajyana muri Canada, bituma abantu bapfa mu mutwe ku buryo umuntu wese usanga aryama atekereza kugenda.'

Ku rundi ruhande Senateri Prof. Penina Uwimbabazi yashimangiye ko uko impunzi zifashwa byerekana ko igihugu giha agaciro abantu bose ndetse n'impunzi zigafatwa nk'abanyagihugu.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 134, zirimo 82.262 zingana na 61% zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe impunzi 51.134 zingana na 38% zavuye mu Burundi.

Zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye zirimo Mahama, Kigeme, Nyabiheke, Mugombwa n'ahandi hatandukanye.

Sena y'u Rwanda yashimye ubushake bw'igihugu mu kwinjiza impunzi mu bikorwa by'iterambere
Zimwe mu mpunzi zihitamo gukora imishinga yo korora amatungo magufi
Hari kandi abamenye ubwenge bagakora n'ibikorwa by'ubucuruzi
Hari abahitamo gukora imishinga y'ubuhinzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-bashimye-ubushake-bw-u-rwanda-mu-kwinjiza-impunzi-mu-buzima-bw

Post a Comment

1Comments

  1. Ntacyo bavuze ku ntambara yo muri COngo?

    ReplyDelete
Post a Comment
Today | 15, March 2025