
Ni byagarutsweho mu nama y'Ikigo cy'Abenjeniyeri mu Rwanda (IER) yo ku wa 23 Mutarama 2025, yahuje abakora uyu mwuga mu gushaka inzira zo gukomeza umushinga w'ubufatanye na Royal Academy of Engineering yo mu Bwongereza, binyuze muri Africa Catalyst Project (ACP).
frica Catalyst Project (ACP) ni umushinga ugamije guteza imbere imiryango y'abenjeniyeri muri Afurika hifashishijwe gahunda yo kubongerera ubushobozi n'ubumenyi.
Watangiye mu 2017 aho watanze ubumenyi ngiro ku banyamuryango bo mu Rwanda, hagamijwe gukuraho icyuho kiri hagati y'amasomo ya kaminuza n'ibyo isoko ry'umurimo risaba.
Wanabahaye kandi abahanga mu bumenyi bw'ibanze bugendana n'iterambere mu ikoranabuhanga rigezweho.
Icyakora kuko uyu mushinga uri kugana ku musozo dore ko uzarangira muri Mata 2025, Ikigo cy'Abenjeniyeri mu Rwanda cyasabye abanyamuryango gushaka inzira zo gukomeza uyu mushinga no guteza imbere ubumenyi bwabo bagezeho mu myaka itanu ishize, mu gihe inkunga ya Royal Academy of Engineering izaba irangiye.
Umuyobozi Mukuru wa IER, Sabiti Steven, yagaragaje akamaro ko kuba abenjeniyeri bahindura uburyo bakora imirimo yabo, hibandwa k'uburyo bugezweho bw'imikorere.
Ati 'Ni ngombwa ko duhindura uburyo dukora dukoresha ibitekerezo bishya kandi tugashyira mu bikorwa imikorere mishya. Umutungo w'ingenzi mu Rwanda ni abantu bacu, kandi tugomba kubaha ubumenyi n'imyumvire bikwiye kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu no mu guhesha igihugu ishema'.
Umuyobozi wa Africa Catalyst Project mu Rwanda, Uwimana Cecile, yagaragaje uruhare rukomeye rwa IER mu gufasha gukuraho icyuho kiri hagati ya kaminuza n'isoko ry'umurimo, cyane cyane mu gufasha abenjeniyeri bashya guhura n'abakoresha bashobora kubaha imirimo.
Yagize ati 'Inkunga yatanzwe na ACP yari ingenzi cyane yafashije urubyiruko kubona uburambe mu kazi, bityo twiteze ejo hazaza heza muri uru rwego rw'abenjeniyeri muri aka karere.'
Abenjeniyeri kandi basabwe kwishakamo ubushobozi mu mikorere n'ubumenyi bafite, mu gihe mu Rwanda hakigaragara abakora ibitajyanye naho Isi igeze cyangwa ugasanga bakoresha ubumenyi butagezweho cyane cyane ubwo bakura mu ishuri.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abenjeniyeri-bo-mu-rwanda-basabwe-kwishakamo-ubushobozi