
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba bahuriraga mu Nteko rusange yanatorewemo biro ya Komite nyobozi y'uyu muryango ku rwego rw'intara.
Rubingisa Pudence niwe watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba, yungirijwe na Manishimwe Gilbert, mu gihe Uwamariya Josette yatorewe kuba umwanditsi.
Rubingisa Pudence watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi yashimiye ababagiriye icyizere bose, abizeza ko bagiye gushyira mu bikorwa gahunda y'Umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Ati ' Tuzafatanya mu bukangurambaga twongere abanyamuryango, dufatanye mu kubahugura kugira ngo twese tujyanemo dutahirize umugozi umwe, dushyire imbere inyungu z'umuturage ari nako twimakaza ihame ry'uburinganire. Tuzabifatanya twese kugeza ku rwego rw'Umudugudu n'Akagari.''
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars, yashimiye abanyamuryango ku bwitange n'ubwitabire bwabaranze.
Yasabye abagiriwe icyizere gukora batikoresheje, bakagira uruhare mu guhindura imibereho y'Abanyarwanda ikaba myiza kurushaho.
Yavuze ko igihugu gihagaze neza mu mutekano, abantu bafite umwanya wo gutekereza inzira nziza cyagenderamo.
Yagarutse kandi ku myitwarire ya rumwe mu rubyiruko rw'iki gihe ruri kugaragara mu bikorwa by'urukozasoni, asaba abanyamuryango kubyamagana kuko bitabereye uru Rwanda.
Ati ''Simvuga ko uwo mutima muwubuze ariko ndabasaba ngo mwamagane ikibi cyateye mu rubyiruko dufite aha hanze, hari aho wabonye abana b'abakobwa b'inkumi bategerejweho guhekera u Rwanda mu minsi iri imbere, nabuze uko mbyita ariko icyo nshaka kuvuga muracyumva, kubona abana b'abakobwa bafata amacupa bakajya kwifotora…''
Gasamagera yavuze ko atari abakobwa gusa bafite imico mibi kuko ngo n'abana b'abahungu muri iki gihe abenshi bafite imico itari myiza bakomora mu bihugu by'amahanga bakitwaza ko ngo ari uburenganzira bwabo.
Yavuze ko ababyeyi benshi batagihana abana babo ngo kuko babakangisha kubarega ku barimu n'izindi nzego, abasaba kongera uburere baha abana babo.
Ati 'Ubu abantu bakuru tuzamanike amaboko ngo abana bacu baratunaniye? Ni inshingano zanyu kubarera, ntabwo dukwiriye gucika intege imbere y'abana tubyaye kuko nibo tuzasigira iki gihugu.''
Gasamagera yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kwamagana ayo mahano ari gukorwa n'abakiri bato, abibutsa ko benshi mu babikora ari abana babo abandi ari abana b'abaturanyi babo ko bakwiriye kubirwanya bivuye inyuma.



