Bethany Hotel yateguriye abakundana ibirori bidasanzwe kuri 'Saint Valentin' - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Bumwe mu buryo wakoresha ugaragariza uwo ukunda ko ari uw'agaciro ni ukumufata akaboko mugasohokera mu birori byateguwe n'abahanga.

Bethany Hotel iri muri hoteli zigezweho mu Karere ka Karongi ku mahumbezi y'Ikiyaga cya Kivu mu Ntara y'Iburengerazuba, yateguriye abakundana ibirori bidasanzwe aho abazabyitabira bambaye neza kurusha abandi bazahabwa impano.

Ni ibirori bizaba iminsi ibiri, aho iyi hoteli yabimburiye izindi zubatse ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu, yateganyije ko ku munsi wa mbere abazitabira ibi birori bazataramirwa na band ya muzika naho ku munsi ukuriyeho bagatemberezwa mu Kiyaga cya Kivu berekeza ku Kirwa cya Napoleon.

Umuyobozi Mukuru wa Bethany Group, ifite Bethany Hotel, Ntwari Janvier, avuga ko iki gitaramo cyateguwe mu buryo bworohereza buri wese bigendanye n'umufuka we. Hateganyijwe ibiciro biri muri byiciro bitatu: Platinum, Gold na Sliver.

Hoteli Bethany yatenyije ko abifuza kurara ahantu heza cyane, mu cyumba kirimbishijwe bijyanye n'umunsi w'abakundana, ukaba wafashe ifunguro rya nimugoroba (Dinner), mu cyumba harimo icupa ry'umuvinyo (Wine), kandi mbere yo kuryama bakagusurutsa bikozwe na Live band, bwacya ugatembera Ikiyaga cya Kivu mu bwato bwiza, ibyo byose biri ku rwego rwa (Platinum) uzishyura ibihumbi 165 Frw.

Hari kandi na Gold na yo izaba irimo ziriya serivisi ariko bitandukanire n'ibya mbere ku bwiza bw'ibyumba, iyo serivisi yo izishyurwa ibihumbi 140 naho icyiciro kindi kitwa Silver umuntu azishyura ibihumbi 100 Frw.

Abantu batazakenera kurara kuri hoteli ariko bakishimana n'abandi mu birori bya Saint Valentin kwinjira bizaba ari ubuntu gusa bateguriwe ifunguro ridasanzwe (special dinner) rigura ibihumbi 25 Frw ariko ubishaka akaba yanatumiza commande yindi ashaka muri hoteli.

Umwihariko wa mbere muri iki gitaramo ni abakobwa bazitabira ibi birori bazahabwa icyo kunywa cy'ubuntu (free cocktail), kandi banahabwe impano bazaba bateguriwe.

Ku munsi nyir'izina wa Saint Valentin abazitabira iki gitaramo basabwa kuzaba bambaye umukara n'umweru naho ku munsi ukurikiyeho ku wa 15 Gashyantare 2025 bazabe bambaye umweru.

Agashya kandi ni uko Bethany Hotel izaha igihembo 'couple' izaseruka mu mwambaro mwiza kurusha abandi.

Ku munsi ukurikiyeho, ku bantu bazaba baraye muri hoteli, n'abatazarara ariko baje muri biriya birori, bazatemberezwa mu kiyaga cya Kivu birebera ibyiza nyaburanga, ndetse bajye gutembera ku Kirwa cya Napoleon.

Bethany Hotel iherereye ku mazi y'Ikiyaga cya Kivu
Bethany Hotel yateguriye abakundana ibirori bya Saint Valantin, aho abakundana bazaba bambaye neza kurusha abandi bazahabwa impano
Bethany Hotel iri ku mahumbezi y'Ikiyaga cya Kivu
Ku marembo ya Bethany Hotel
Imwe mu macumbi azacumbikirwamo abazitabira ibirori bya Saint Valentin muri Bethany Hotel
Bethany Hotel ni yo ya mbere yubatswe ku mahumbezi y'Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi
Aho abazitabira ibirori by'abakundana bazafatira amafunguro
Abazakenera ikawa yo muri Bethany Hotel kuri Saint Valentin na bo bazayihabwa
Coffee Shop ya Bethany Hotel iri mu zifite abakozi b'abahanga mu gutegura ikawa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bethany-hotel-yateguriye-abakundana-ibirori-bidasanzwe-kuri-saint-valentin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)