CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n'umunyamakuru wayo Larry Madowo #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Tariki ya 4 Gashyantare 2025, Televiziyo yo muri Amerika CNN yatangaje ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame, ariko nyuma umuvugizi w'ibiro bya Perezida Kagame Madamu Stephanie Nyombayire ashyira umucyo ku byo Perezida Kagame yatangaje byagoretswe nkana kugirango bihure n'umurongo bashaka cyane cyane ku kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa Congo birengagiza impamvu nyamukuru y'ibibazo bihora murikariya gace

Mu byo Perezida Kagame yavuze ariko bikagorekwa ibindi ntibabitambutse ni uko FDLR ifitanye isano kandi ifashwa n'ibihugu byo mu karere. Kuba ibihugu byo mu muryango wa SADC byaraje bivuga ko bije kurwanya umutwe wa M23 ahubwo intego yabyo ni ukurwanya u Rwanda no guhindura ubutegetsi bwatowe n'Abanyarwanda. Tubibutse ko Perezida Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye bavuze kenshi ko bazafasha abarwanya u Rwanda guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwicara ngo rurebere ahubwo ruzarengera ubusugire bwarwo. Perezida Kagame kandi yatangaje ko yubaha ubusugire bw'ibindi bihugu ariko ko n'ubusugire bw'u Rwanda nabwo bugomba kubahirizwa. Nta busugire bw'igihugu buruta ubundi iri hame rigomba kubahirizwa.

Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kurega u Rwanda ninawo watumye FDLR igizwe nabasize bakoze Jenoside mu Rwanda baba muri Congo imyaka 30 irashize. Mu myaka 25 bakoresheje miliyari zisaga 40 z'amadorali ariko hakomeje kuba isibaniro ry'imitwe y'iterabwoba. Ikibazo kiroroshye kucyumva ahubwo abantu baragikomeza kugirango batagira icyo babikoraho. N'umuntu w'umuswa kumva iki kibazo byamworohera.

Ntamuntu numwe ushishikajwe n'intambara, simpamya neza ko na Perezida Tshisekedi ashishikajwe n'intambara ariko yayishowemo n'abantu bamweretse ko bazamurwanirira. Iyo bataza kubikora wenda yari kubona inyungu zo kwimakaza amahoro.

Ndavuga ku kurinda igihugu cyanjye kuko nzi neza ko hari ibyago bicyugarije. Nshinzwe inshingano zo kuyobora igihugu no gukora ibishoboka ngo amahoro aboneke.

Ikintu cy'ingenzi ku Rwanda ni uko tugomba kwirinda. Mu mitwe yacu, twumva ko nta muntu uzaba ahari ku bwacu. Mumyumvire yacu turabizi neza kontawe uzadushakira umutekano Atari twebwe ubwacu, ntawe uzahatubera. Twarabibonye muri 1994. Ibyo byatumye dushyira imbaraga mu mutekano, no mu bwirinzi ibindi bizivugira.

The post CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n'umunyamakuru wayo Larry Madowo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/cnn-yahinduye-nkana-ibyo-perezida-kagame-yaganiniriye-numunyamakuru-wayo-larry-madowo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cnn-yahinduye-nkana-ibyo-perezida-kagame-yaganiniriye-numunyamakuru-wayo-larry-madowo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, March 2025