Hafashwe abantu 15 bakekwaho kwiba moto bakazigurisha muri Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Aba bakekwaho ubu bujura beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2025 mu Karere ka Nyagatare. Benshi mu bakekwaho ubu bujura ni abasore bari munsi y'imyaka 30.

Muri moto icyenda zari zimaze kwibwa enye nizo zabashije kugaruzwa mu gihe izindi bikekwa ko zamaze kugurishwa muri Uganda.

Mu buryo aba bantu bakoreshaga biba izi moto harimo gutobora inzu bakazisangamo bakayambura 'plaque' ubundi bakazibika iminsi mike bakabona kuzambutsa.

Hari kandi gutega umumotari bagera ahantu habi bakamuniga ari abantu benshi n'ubundi buryo bwinshi.

Uzabakiriho Faustin utuye mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Mahoro mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko tariki 4 Ugushyingo 2024 ubwo yari ari gutaha yageze ahantu hari igishanga ahasanga umuntu uhahagaze mu muhanda amusaba kumwigiza imbere gato birangira amutwaye moto.

Ati 'Narebye munsi y'umuhanda mpabona undi ubwoba buranyica mbona ko adakeneye ko mutwara ahubwo akeneye ibindi, yahise ambirindura undi aramfata bankura mu muhanda banjyana mu bigori, bakuramo icyuma ngifashe aragikurura kinkata mu ntoki. Bansabye guceceka cyangwa bakanyica, bampambiriye ku giti bantwara telefone na moto ubundi baragenda.''

Uzabakiriho yashimiye Polisi y'Igihugu ku mbaraga yakoresheje ifata aba bajura, avuga ko nubwo moto ye itari yaboneka ariko afite icyizere cyinshi ko izaboneka.
Dusabimana Isaie utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune mu Kagari ka Ruhondo mu Mudugudu wa Kirwa, nawe ni undi muntu wibwe n'aba bakekwaho ubujura.

Yavuze ko ubwo yari ari gutaha avuye mu kazi yabonye umuntu umwe umunyura iruhande, hahita haza abandi basore bamukubita ikintu ata ubwenge, bamumanura ahantu mu ishyamba, bamukuramo imyenda bamumanika ku giti batwara moto.

Dusabimana yavuze ko yabanje kujya kwa muganga, atanga ikirego tariki 16 Ukuboza 2024, bigeze tariki 19 Ukuboza ngo Polisi y'u Rwanda yaramuhamagaye imubwira ko babonye umujura umwe mu bamwibye afite na telefone ye, moto iza gufatirwa mu Karere ka Kirehe tariki 3 Mutarama 2025.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko guhera mu mpera z'umwaka ushize batangiye kubona amakuru y'ubujura bwa moto mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rukomo ndetse no mu Karere ka Nyagatare, aho zibwaga zikaburirwa irengero imbere mu gihugu, bamenya ko zijyanwa mu bihugu by'ibituranyi.

Ati 'Muri ayo mezi atatu ashize rero twabashije kubona ibirego by'abantu bavuga ko bibwe moto icyenda, gusa harimo n'izindi zagiye zifatwa zikagezwa mu nkiko. Muri izo icyenda twabashije gufatamo enye, dufata n'abakekwa 15, bamwe ni abo mu Karere ka Gicumbi abandi ni aba Nyagatare.''

ACP Rutikanga yavuze ko impamvu babahurije hamwe ari uko bakoranaga, kuko bose iyo bamaraga kuziba bazishyikirizaga umuntu umwe akaba ari nawe ugenda azambutsa umupaka. Yashimiye Abanyarwanda batanze amakuru kuri Polisi, abizeza ko n'abandi bose bari muri ubu bujura bazafatwa.

Polisi y'u Rwanda yavuze ko kuri ubu iperereza rigikomeje kuko hari abandi bantu bo mu Karere ka Kirehe nabo bafatanyaga n'abafashwe aho bazibashyiraga bakajya kuzigurisha muri Tanzania.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo 169, ivuga ku kwiba ikinyabiziga hagamijwe ku kijyana mu kindi gihugu, ivuga ko umuntu wese wiba ikinyabizia gifite moteri aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungu kirenze imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw, ariko atarenze miliyoni 10 Frw.

Hafashwe abantu 15 bakekwaho kwiba moto bakajya kuzigurisha muri Uganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafashwe-abantu-15-bakekwaho-kwiba-moto-bakazigurisha-muri-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, March 2025