
Muri uyu mwaka hizihizwa Umunsi w'Intwari ku nshuro ya 31, icyiciro cya mbere cy'umushinga wo kwagura Igicumbi cy'Intwari, ni cyo cyarangiye.
Muri iki cyiciro niho hakozwe impinduka z'imva zishyinguyemo intwari, aho imiterere yazo yahinduwe ikagirwa nk'inzu zo mu muco gakondo ndetse zikikizwa n'ibimenyetso bifite igisobanuro mu muco Nyarwanda.
Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe [CHENO], Rwaka Nicolas, yakomoje ku mpamvu izi mva zahinduwe.
Ati 'Ubutwari ni umuco Nyarwanda kandi intwari ntipfa. Niba intwari idapfa, igaruka mu rugo. Niyo mpamvu izi mva zagombaga kugira ishusho y'urugo.'
Ikindi cyakozwe ni ubushakashatsi mu bimenyetso bifite igisobanuro mu muco Nyarwanda, aho izi mva zagiye zikikizwa nk'ibiti, indabo, imiti gakondo n'ibindi bisobanuye byinshi.
Urugero ni nk'igiti cy'umurinzi nacyo gifatwa nk'igisobanuro cy'ubutwari mu Rwanda.
Igisigaye ni ukureba uko hashyirwaho ibimenyetso cy'ibikoresho buri ntwari yakundaga gukoresha ubwo yari ikiriho.
Rwaka ati 'Urugero urebye nk'imyenda Major General Fred Gisa Rwigema yakundaga gukoresha cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, cyizashyirwaho kugira ngo gisurwe ariko kinatubere urwibutso rw'intwari yacu.'
Igicumbi cy'Intwari nikimara kwagurwa, mu bice bizaba bikigize hazaba harimo n'inzu ndangamurage iazba igizwe n'amateka, amashusho n'ikindi cyose gifitanye isano n'intwari z'u Rwanda nk'uko zizirikanwa mu byiciro bibiri birimo Imanzi, Imena kuko icy'Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa hakaba hagikorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.
Intego nyamukuru y'iyi nzu ndangamurage zizaba ari ukwigisha, gufasha urubyiruko n'abantu b'ingeri zose kwigira ku ntwari no kuzizihiza.
Icyiciro cy'Imanzi mu ntwari z'u Rwanda kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda.
Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.
Icyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n'Abanyeshuri b'i Nyange.




















Amafoto: Kwizera Hervé