Guhera kuri uyu wa Kane, haratangira imikino yo kwishyura muri shampiyona y'u Rwanda nyuma yaho imikino ibanza yarangiranye n'umwaka wa 2024.
Muri uko gusozwa kw'igice kibanza cya shampiyona amakipe aba yemerewe kugura ndetse no kugurisha aabakinnyi nk'uko impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi ibiteganya.
Muri icyo gihe cyo kwiyubaka kw'Amakipe ya hano mu gihugu, amakipe atandukanye yinjije abakinnyi ngo babafashe muri iki gice cy'imikimo yo kwishyura.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakinnyi bagiye bajya mu makipe akina ikiciro cya mbere ndetse n'abagiye barekurwa.
Rayon Sports
Ku munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi, ikipe ya Rayon Sports yerekanye rutahizamu mushya Abeddy Biramahire wakiniraga Clube Ferroviário de Nampul yo muri Mozambique, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent n'Umunya-Mali Souleymane Daffé ukina hagati yugarira, wakiniraga Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso.
Yasinyishije kandi rutahizamu Jaló Adulai wo muri Guinée-Bissau wakiniraga Benifica Sporting Clube de Bissau y'iwabo, wahawe amasezerano y'umwaka umwe n'igice.
Nubwo yasinyishije bane, Rayon Sports yarekuye rutahizamu Rudasingwa Prince wagiye muri AS Kigali na myugariro w'ibumoso, Ishimwe Ganijuru Elie watijwe muri Vision FC.
APR FC
Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yiyubatse ihereye kubakinnyi bakomoka muri Uganda, yaguze
abakinnyi babiri ari bo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, nyuma yongeraho n'undi rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wo muri Burkina Faso.
APR FC kandi, yongeye kugirira icyizere Umurundi Nshimirimana Ismaël 'Pitchou', wari warasezerewe, kugira ngo agaruke azayifashe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.
APR FC kandi yarekuye Abanya-Nigeria Nwobodo Johnson Chidiebere na Godwin Odibo, ndetse yatije Kategaya Elie muri Vision FC na Ishimwe Jean-René muri Marines FC kugira ngo barusheho kubona umwanya wo gukina.
AS KIGALI
Ikipe y'abanyamujyi yo yasinyishije Haruna Niyonzima wananiwe kumvikana na Rayon Sports mu ntangiriro z'umwaka w'imikino.
Si uyu mukinnyi gusa, ahubwo iyi kipe yongeyemo abandi babiri bakomoka i Burundi, ari bo Nibikora Arthur na Jospin Nshimirimana wasinyishijwe na Kiyovu Sports ariko akayivamo adakinnye kubera ibihano yafatiwe na FIFA.
Ku munsi wa nyuma w'igura n'igurisha, iyi kipe yabashije kubona Rudasingwa Prince wari umaze iminsi adakina muri Rayon Sports kubera imvune.
POLICE FC
Police FC ntabwo yaguze abakinnyi benshi kuko yinjijemo rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Byiringiro Lague, imukuye mu myanya y'intoki y'abayobozi ba Rayon Sports.
KIYOVU SC
Ikipe y'Urucaca ntabwo yaguze abakinnyi bigendanye n'ibihano yafatiwe na FIFA, icyo yari yemerewe kwari ugutira abakinnyi mu makipe atandukanye.
Kiyovu SC yatijwe na Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri Niyo David na Shema Thierry bakina hagati mu kibuga, Uwineza René usatira aca mu mpande ndetse na Dusengumuremyi Bertrand ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso.
Aba bakinnyi biyongera kuri Tabou Tegra Crespo bari basanganywe mu ikipe y'Abato.
Mukura vs
Mukura VS yo mu Karere ka Huye yarangije imikino ibanza itsindira Rayon Sports kuri Stade y'Akarere ka Huye, ibona bidahagije ikomeza gushaka abakinnyi bayifasha kurushaho.
Yahaye ikaze Destin Exaucé Malanda wari utandukanye n'Amagaju FC na Ayilara Samson Oladosu wakiniraga Setraco FC yo muri Ghana.
Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe kandi, na yo ntabwo yatanzwe ahubwo yerekeje hanze y'u Rwanda ikurayo Bosuandole Bokwala, Kwadravelle Innocent, Wesunga Nasuru, Kasereka Musayi bo muri RDC na Twizeyimana Innocent.
Undi wasinyiye iyi kipe ni Umunye-Congo Kasereka Musayi Agir wakinaga muri AS Nyuki.
Rutsiro FC yerekeje ku isoko ry'abakinnyi ibenguka Ndusha Shabani Musa wakiniraga Al Massafi yo muri Iraq na Sanga Balende wo muri RDC ukina asatira izamu anyuze mu mpande.
Ngendahimana Eric wakiniraga AS Kigali na Dushimimana Eric wari muri La Jeunesse, bahawe ikaze muri Bugesera FC, bakurikirwa na Habineza François waguzwe n'iyi kipe nk'umunyezamu mushya imukuye muri Etoile de l'Est.
Muhazi United FC yo mu Ntara y'Iburasirazuba yungutse rutahizamu mushya yaguze muri Ghana, Joseph Otu, uzafasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.
Yaje ahasanga mwenewabo Emmanuel Boahen, Umurundi Shaka Tresor n'Umunye-Congo Potty Mosimango Fiston.
Ku munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi, Musanze FC yasinyishije Owusu Osei, Batte Sheif na Rashid Mchelenga.
Marine FC yatijwe Ishimwe Jean René wari muri APR FC mu gihe cy'amezi atandatu asigaye ngo uyu mwaka w'imikino urangire.
The post Imikino yo kwishyura igiye gukinwa muri Shampiyona y'u Rwanda â€" Uko amakipe yiyubatse muri Mutarama 2025 appeared first on RUSHYASHYA.