Imiryango 4000 y'impunzi zibarizwa mu Rwanda ntizigikeneye kubeshwaho n'inkunga inkunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi MINEMA ibitangaza nyuma y'aho itangirije porogaramu zigamije gukura izi mpunzi mu bukene nk'uko kuva mu 2023 iyi gahunda iri gufasha n'abandi Banyarwanda bafite ubukene.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko iyi gahunda mu nkambi itari yagera ku kigero gishimishije cyane ko ari bwo bari kuyitangira.

Yavuze ko mu miryango ibihumbi 20 iri mu nkambi zitandukanye, imiryango 4000 ari yo itagikeneye inkunga ngo ibashe kubaho.

Ati ''Dusanga ari imiryango mike. Tugomba gufata imiryango myinshi kugira ngo uko inkunga zigenda zigabanuka haboneke ibisubizo na bo babashe kwibeshaho.''

Yagaragaje ko abantu bakwiriye kumva ko kuba impunzi bitavuga kwicara ugategereza abaza kugufasha, ahubwo na bo bakwiriye kwishakamo ibisubizo, cyane ko ak'imuhana kaza imvura ihise.

Abasenateri baherutse gushima uburyo u Rwanda rufata neza impunzi ziruhungiramo n'uburyo ruharanira ko zinjizwa mu buzima bw'iterambere kandi bikazifasha kuruhashaho kugira imibereho n'ubuzima bwiza.

Ibi bigaragarira mu kuntu impunzi zifatwa aho nko mu rwego rw'uburezi hari amashuri 848 hirya no hino mu gihugu yigwamo n'abana b'impunzi bari mu Rwanda, hari amashuri atandatu y'imyuga n'ubumenyingiro yakira impunzi ndetse kuri ubu hari na kaminuza zifasha abatsinze neza zirimo na Kepler.

Mu bijyanye n'umurimo ndetse n'iterambere, Leta yatanze hegitari 136,8 zihingwaho n'amatsinda agizwe n'Abanyarwanda n'impunzi na byo bikabafasha kwiteza imbere.

Hari kandi umushinga Jya Mbere wahinduriye impunzi ubuzima binyuze mu guterwa inkunga y'ishoramari.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 134, zirimo 82.262 zingana na 61% zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe impunzi 51.134 zingana na 38% zavuye mu Burundi.

Zicumbikiwe mu nkambi zirimo Mahama, Kigeme, Nyabiheke, Mugombwa n'ahandi hatandukanye.

Impunzi nyinshi ziba mu Rwanda zafashijwe kubona igishoro
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko imiryango 4000 y'impunzi imaze kwikura mu bukene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-4000-y-impunzi-zibarizwa-mu-rwanda-ntizigikeneye-kubeshwaho-n-inkunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)