Kirehe: Imirimo yo kubaka 'Gymnase' n'ikigo cy'urubyiruko bya miliyari 2.7 Frw igeze kuri 80% - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Kubaka Gymnase n'ikigo cy'urubyiruko ni umushinga mugari watangiye gukorwa mu Karere ka Kirehe, ibi bikorwa remezo bizuzura bitwaye miliyari 2.7 Frw yatanzwe n'umushinga NELSAP wari ugamije gukora urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n'u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Iyi nzu iri kubakwa ahahoze ikibuga cya Kirehe mu isantire ya Nyakarambi ikaba ari inzu izakinirwamo imikino ya Volleyball, Basketball ndetse na Tennis yo mu nzu. Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1200 bicaye neza, ibe inatwikiriye ahantu hose.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko imirimo yo kubaka ibi bikorwa remezo igeze kuri 80%. Yavuze ko uyu mushinga wo kuvugurura no kwagura ikigo cy'urubyiruko urimo ibice bibiri harimo kubaka inzu nini izajya ikoreshwa mu kwakira imikino, hakaba n'ikindi gice cyo gusana no kuvugurura Ikigo cy'urubyiruko.

Ati 'Umushinga ugeze kuri 80% kandi muri gahunda biteganyijwe ko inyubako zizasozwa mu mpera z'ukwa Gatatu, turi gukurikirana bageze mu mirimo ya nyuma yo gusakara kandi imirimo iri kwihuta inagenda neza.''

Yakomeje agira ati 'Ni umushinga uzatwara miliyari 2.7 Frw azaba ari umushinga uzafasha mu kuzamura siporo n'imyidagaduro mu Karere kacu, azaba ari icyanya cyiza cy'aho urubyiruko ruzajya ruhasanga ibikorwa by'imikino itandukanye n'amatorero, hazaba hari amasomero n'izindi serivisi nziza kandi nyinshi.''

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko bategerezanyije amatsiko iyi nzu, kugira ngo ibafashe kuva mu bwigunge ari na ko bahakorera siporo.

Rukundo Theoneste yagize ati 'Iyi nzu niyuzura izatuma twongera kureba amakipe akomeye inaha, ubundi bajyaga bakinira ahantu hasi ukabona ntabwo bishimishije. Ubu rero twizeye kuryoherwa n'imikino myiza kandi muri sale nziza.''

Mukamwezi Devotha we yavuze ko yishimiye ko inzu bari barasezeranyijwe igeze ahashimishije. Ati ' Twari tumaze imyaka nk'itatu batubwira ko iyi nyubako nziza izubakwa, ubu rero birashimishije ko turi kubona ko noneho imirimo iri gukorwa. Niyuzura izatuma Kirehe yacu yongera gushyuha, ducuruze, twidagadure, turebe n'abakinnyi beza ba Volleyball.''

Imirimo yo kubaka gymnase ya Kirehe igeze kuri 80%
kibuga cyahoze ari icy'umupira w'amaguru bivugwa ko kuzavugururwa kigashyirwamo tapi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-imirimo-yo-kubaka-gymnase-n-ikigo-cy-urubyiruko-bya-miliyari-2-7-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, April 2025