Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'Abanyamerika mu masengesho yo gusengera igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
1

Aya masengesho yo gusabira Amerika, yabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol, ku wa 6 Gashyantare 2025, yitabirwa n'abayobozi batandukanye muri Amerika barangajwe imbere na Perezida Donald Trump.

Muri uyu muhango, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bafashe umwanya wo gusengera iki gihugu n'Isi muri rusange.

Mu isengesho rye, Madamu Jeannette Kagame yagize ati 'Tuje imbere yawe (Mana) n'imitima iciye bugufi, dushaka ubuyobozi n'impuhwe zawe muri iki gihe tubikeneye. Turagusabye ngo urumuri rwawe rutubeho, rutumurikire mu nzira y'ubwenge, ubunyangamugayo n'umwuka.'

Madamu Jeannette Kagame yasabiye abayobozi kuyoborwa n'Imana no kuba inyangamugayo.

Ati 'Wadukomeje mu bihe twari dufite intege nke unadukura mu bihe bikomeye twari twihebye. Uyu munsi duhagaze mu rukundo rwawe rutajya rushira kandi rutadutererana. Ruratwerekeza mu mahoro, nk'uko ijambo ryawe ribivuga, ko 'hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b'Imana'.'

Mu isengesho rya Madamu Jeannette Kagame kandi yagaragaje ko amahoro nyakuri atangirira mu mutima w'umuntu, asabira abantu kurangwa n'urukundo, n'amagambo bavuga akaba yuzuye ineza.

Ati 'Uhe ikiremwamuntu kuva mu ntambara n'amacakubiri, bashobore kwishyira hamwe, mu bumwe no mu mahoro. Udushoboze kubaha ubudasa bw'ikiremwamuntu no kwishimira ukuzuzanya kwa bose. Duhe ubwenge bwo kureba kure no kumva neza ko dusangiye ubumuntu.'

Yasabiye abantu bose kwibuka ko bagomba gukundana nk'uko Imana yabakunze, kandi bakarangwa n'indangagaciro nziza zijyanye n'ukwemera.

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabiye abayobozi guhora bazirikana abo bayobora, bakabayoborana indangagaciro nk'izo Yezu Kirisitu yagaragaje akiri mu Isi.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yavuze ko mu gihe yasimbukaga urupfu inshuro ebyiri ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, imibanire ye n'Imana yahindutse bityo ko Abanyamerika bakwiye kongera umubano n'Imana mu buzima bwabo.

Ati 'Nizera ko utabaho wishimye haramutse hatariho iyobokama, hatariho iyo mitekerereze. Reka twongere dushyire iyobokamana imbere. Nimureke Imana tuyigarure mu buzima bwacu.'

Aya masengesho ategurwa by'umwihariko n'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu binyuze muri National Prayer Breakfast Foundation.

Agamije gusengera Amerika, Perezida, abandi bayobozi ndetse n'ab'ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Ni amasengesho adashingiye ku idini iryo ari ryo ryose, ndetse buri Perezida wa Amerika aba ategetswe kuyitabira.

Trump yahamije ko agiye guhagurukira abarwanya abakirisitu n'imyemerere yabo mu gihugu hose.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yifatanyije-n-abanyamerika-mu-masengesho-yo-gusengera-223523

Today | 15, March 2025