Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC ntiyitabiriye inama yahuje EAC na SADC - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
1

Iyi nama yahuje abaminisitiri yateguraga iteganyijwe kuba kuri uyu wa 08 Gashyantare 2025, izahuza abakuru b'ibihugu ba EAC n'aba SADC, izaba yiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu nama yahuje abo baminitiri kuri uyu wa 07 Gashyantare 2025 ikabera i Dar es Salaam muri Tanzania, Minisitiri Nduhungirehe yari yayitabiriye ahagarariye u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu bitabiriye harimo abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga ba Kenya na Zimbabwe nk'ibihugu biyoboye EAC na SADC, hanitabira aba Angola, Zambia, Tanzania na Somalia.

Iyi nama yo ku rwego rwa minisiteri kandi yitabiriwe n'abaminisitiri bashinzwe ibijyanye na EAC ba Uganda, Sudani y'Epfo n'u Burundi, na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Wungirije wa Malawi.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje ati 'Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihugu kirebwa n'iyi nama, yahagarariwe na Ambasaderi wayo muri Botswana no muri SADC.'

Mu nama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma ba SADC yabaye ku wa 31 Mutarama 2025, ni bwo hemejwe ko hategurwa inama y'igitaraganya ihuriwemo na EAC, higwa ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba RDC.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'aho bisabwe n'inama ya EAC yari yabaye ku wa 29 Mutarama 2025 na yo yahuje abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

Inama ya EAC na SADC ihuje bakuru b'ibihugu igiye kuba mu gihe ingabo za SADC ziri muri RDC kuva mu 2023, mu 'butumwa bw'amahoro' butavuzweho rumwe.

Bijyanye n'uko aho kujya gukiza abari kurwana ahubwo ingabo za SADC zahengamiye ku ruhande rumwe, zihuza n'imitwe igira uruhare mu bugizi bwa nabi harimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu guhangana na M23.

Ikindi ni uko SADC yivanze mu bibazo bya EAC, nyamara Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yari amaze kwirukana ingabo za EAC zagaruraga amahoro muri Congo, aziziza ko zanze kubogamira ku ruhande rwe ngo zigabe ibitero M23.

Kugeza ubu ibihugu bimwe byo muri SADC bifite ingabo muri RDC byatangiye gutangaza ko bigiye gukura ingabo zabyo muri iki gihugu.

Mu minsi ishize Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ubuyobozi bw'ingabo gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare b'icyo gihugu bari mu ntambara muri RDC ndetse na Afurika y'Epfo ku wa 06 Gashyantare 2025 yaciye amarenga ko izabakurayo.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ntiyitabiriye inama y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga ba EAC na SADC
Muri Tanzania habereye inama y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga ba EAC na SADC biga ku kibazo cy'umutekano muke wa RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-rdc-ntiyitabiriye-inama-yahuje-eac-na-sadc

Post a Comment

1Comments

  1. Nabwo waganira n umuntu utanashobora kuvugisha ukuri ku Ruhare rwe, U Rwanda ahubwo kuki rwitaba kd ruvuga ko tudafite aho ruhuriye na m23, uburyarya gusa

    ReplyDelete
Post a Comment
Today | 15, March 2025