
Mu 2023 muri Legacy Clinics & Diagnostics, hatangirwaga serivisi z'ubuvuzi 18 zitandukanye zirimo, izo kwita ku ndwara z'abagore, ubuvuzi bw'imbere mu mubiri, gufata amafoto y'ibice by'umubiri birwaye, ubugororangingo, ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe, ubw'amagufa, ubw'amenyo, laboratwari n'izindi.
Muri serivisi nshya zatangijwe muri ibi bitaro umwaka ushize harimo n'iya 'Plastic surgery', ubuvuzi bwo kubaga hagamijwe gusana no gukosora ibice by'umubiri bitandukanye.
Iyi mibare yagarutsweho ku mugoroba wo ku wa Gatanu ku ya 31 Mutarama 2025, ubwo abakozi b'iri vuriro bahuriraga mu busabane bwo kwishimira ibyagezweho mu mwaka ushize, no guhigira ibizagerwaho mu 2025.
Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'abakozi bose b'iri vuriro, abafatanyabikorwa baryo, ndetse n'incuti za hafi za Legacy Clinics & Diagnostics.
Bwabimburiwe n'igikorwa cyo gufata umunota wo kwibuka uwahoze ari umukozi w'iri vuriro, Ingabire Julie, wakoraga muri laboratwari, wapfuye umwaka ushize.
Nyuma hagaragajwe ko iri vuriro rimaze gutera intambwe mu kugeza serivisi z'ubuvuzi kure mu gihugu kuko nko mu 2016 ryaganwe n'abarwayi 3.290, bagera kuri 117.964 mu 2024. Abakozi baryo bavuye kuri 75 bagera kuri 208 barimo abaganga b'inzobere 50.
Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Laurent, yavuze ko imitangire ya serivisi yagize ishusho yihariye mu mwaka washize, bitewe n'ibyorezo bya Marburg na MonkeyPox byateye mu Rwanda ariko ntibimare kabiri.
Ati 'Uyu munsi ni ukwizihiza ibyiza byagezweho ariko nanone tuniyibutsa ko gukomeza gukorera hamwe nk'itsinda ari byo bizatuma dukomeza gutanga serivisi nziza,'
'Ibyo twahuye nabyo uyu mwaka byatwigishije kurushaho gukomeza no kugira icyizere cy'ibyo dushobora kugeraho kandi bizatuma turushaho gutanga ubuvuzi bw'indashyikirwa no gufasha Abanyarwanda n'abandi.'
Muri ibi birori, hahembwe ishami ry'abakora muri laboratwari nk'abaranzwe no kwitanga cyane mu 2024, abaforomo n'ababyaza bashimirwa k'ubwo kwitwara neza mu bihe bya Marubug na Monkey Pox mu gihe ishami rishinzwe kwita ku bakiliya 'customer care' naryo ryashimiwe.
Abimana Oscar yahembwe nk'umukozi mwiza wishimirwa n'abo bakorana, mu gihe umuforomo Nahoza Nakiza Esther, ari we wahembwe nk'umukozi witwaye neza mu 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics & Diagnostics, Kalima Jean Malic, yashimiye umuryango we n'abakozi b'iri vuriro bose, aho yavuze ko bamubaye hafi, bikaba biri mu byamuteye imbaraga.
Ati 'Mureke dushimire Imana ko mu 2024 ibintu byagenze neza, ibitaragenze neza turayisaba izaduhe umwaka mwiza uzira ibibi n'ibyago.'
Kalima yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda kubwo gushyira umutekano w'umuturage imbere, kuko ari byo by'ibanze bituma ibintu byose bikorwa mu mutuzo.
























