Nibitugiraho ingaruka bizadusigira amasomo – Perezida Kagame ku ihagarikwa ry'inkunga ya USAID - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, wamubazaga niba guhagarika inkunga bitazagira ingaruka ku Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gutangira kwiga uburyo byabaho bidategereje akimuhana, kandi ko yemeranya na Trump ku ngingo nyinshi.

Ati 'Uburyo budasanzwe Perezida Trump akoresha yita ku bintu, nemeranya na we ku bintu byinshi.'

Imibare igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari watangiye mu Ukwakira 2023, ukarangira muri Nzeri 2024, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na 126.457.174$, amenshi yerekeza mu rwego rw'ubuzima kuko rwashyizwemo arenga gato miliyoni 58$, urwego rw'iterambere ry'ubukungu rwashyizwemo arenga miliyoni 18$, mu gihe mu bijyanye no gushyigikira gahunda zitandukanye z'igihugu hatanzwemo miliyoni 17$.

Imvugo ya Perezida Kagame yatunguye uyu munyamakuru, bituma abaza Umukuru w'Igihugu uburyo yemeranya na Trump kuri icyo cyemezo kandi gishobora guhungabanya u Rwanda mu mishinga itandukanye y'iterambere rwafatanyagamo na USAID.

Mu kumusubiza Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Ntekereza ko nyuma yo kugirwaho ingaruka n'ibyo byemezo, bishobora kudufasha kwiga amasomo atandukanye. Tugakora ibyo tudakora kandi twakagombye kuba tubikora. Mu by'ukuri iki kintu cy'inkunga ntabwo nigeze nemeranya na cyo nubwo zatugiriye akamaro.'

Inshuro nyinshi Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko ibihugu bya Afurika bigomba kwiyubakamo ubushobozi ndetse bigakoresha neza umutungo bifite, kuruta kurambiriza gusa ku nkunga z'amahanga kuko bidatanga igisubizo kirambye mu gukemura ibibazo uyu Mugabane ufite.

Nko ku wa 10 Ukuboza 2024 ubwo yari i Nouakchott muri Maurtanie, mu Nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yongeye kugaruka kuri iyi ngingo.

Perezida Kagame yavuze ko ahazaza ha Afurika hashingiye ku rubyiruko kuko kuri ubu umubare munini w'abatuye uwo Mugabane ari urubyiruko.

Yagaragaje ko Afurika igihura n'imbogamizi yo kubura ingengo y'imari ihagije yo gushyigikira uburezi, avuga ko hari ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba icyo cyuho.

Ati "Ndashaka gutanga ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba iki cyuho, ni inshingano za Afurika gukoresha neza umutungo wacu, kwishingikiriza ku nkunga z'amahanga gusa ntabwo ari igisubizo kirambye."

Yatanze urugero rw'uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi, ndetse rwongera ingengo y'imari ishyirwamo, aho yavuye kuri 11% mu 2020 ikagera kuri 17% mu 2024, avuga ko bidakwiye kuba kuyongera gusa ahubwo hakwiye no kwitabwa ku ireme kugira ngo haboneke umusaruro urambye.

Ubwo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Badepite ishingiro ry'umushinga w'ingengo y'imari ivuguruye ya 2024/2025, ku wa 5 Gashyantare 2025, yavuze ko nta mafaranga ya USAID yanyuzwaga mu ngengo y'imari ya Leta, bityo ko ntacyo bizahungabanya ku bikorwa Leta yateganyije.

Ati 'Nta mafaranga ya USAID anyura mu ngengo y'imari. Amafaranga yose ya USAID ni amafaranga y'imishinga, USAID ikorana mu buryo butaziguye n'imishinga cyangwa ibindi bigo byigenga.'

Yasobanuye ko icyemezo cyafashwe ari uguhagarika USAID mu gihe cy'amezi atatu nyuma bakazongera kuganira n'ibihugu harebwa uburyo bakoranamo, icyakora avuga ko ibi biganiro biramutse bidatanze umusaruro burundu, harebwa ibikenewe cyane bigashyirwa muri gahunda za Leta.

Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025, yasinye amateka menshi agaragaza ko agamije kuzahura ubukungu bwa Amerika, arimo n'iryahagaritse inkunga zigenerwa amahanga zinyujijwe muri USAID mu gihe cy'iminsi 90.

USAID yashinzwe mu 1961 na Perezida John F. Kennedy binyuze mu Itegeko Nshinga, aho icyatumye hashingwa iki kigo ari uguteza imbere ibikorwa bifasha abantu bari mu kaga hirya no hino ku Isi.

Mu 2023, Amerika ni yo yari iyoboye ibindi bihugu mu gutanga inkunga nyinshi, aho yatanze miliyari 68$.

Perezida Kagame yagaragaje ko ihagarikwa ry'inkunga ya USAID rigomba gusiga amasomo yo kwigira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nibitugiraho-ingaruka-bizadusigira-amasomo-perezida-kagame-ku-ihagarikwa-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, March 2025