Nyamagabe: Huzuye inzu y'ababyeyi y'asaga milyoni 440Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

IKigo Nderabuzima cya Mugano, giherere mu Murenge wa Mugano, mu Karere ka Nyamagabe, kikaba cyarubatswe mu 2010. Cyatangiranye ubushobozi buke by'umwihariko inzu y'ababyeyi yari nto cyane kandi itari ahakwiye.

Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mugano, Mugaruka Tite, yabwiye IGIHE ko mbere yo kubaka iyi nzu, imikorere yari igoye cyane.

Ati "Aho twakoreraga kari inzu nto cyane, ababyeyi batugana batabona uko babasha kwarama, batabona n'aho kuruhukira bamaze kubyara byose dukora mu buryo bw'amaburakindi. Inzu y'ababyeyi burya igomba kuba iri ahantu hiherereye ukwayo, ariko iyo twari dufite wasanga ifatanye n'ahatangirwa izindi serivisi zo kwa muganga.'

Mugaruka yavuze ko iyi nzu bayibonye bayibabaye kandi ikaba ijyanye n'igihe ndetse ifite n'uburyo bugezweho bwo kunoza isuku. Ifite akarusho ko kugira icyumba cyo kubagiramo ababyeyi (salle d'opérations), ariko iyi serivisi ikazatangwa igihe hazaba habonetse abakozi babishoboye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Agnès, yabwiye IGIHE ko iyi 'maternité' ije gukemura ingendo ndende ku bagore batwite, kugabanya ubucucike ku babyeyi bahasaba serivisi zo kubyara, bityo binagabanye impfu z'ababyeyi n'abana, bishingiye ku ireme rya serivisi z'ubuzima muri rusange zizazamuka.

Ati "Ibi birashimangira intego za Leta zo guteza imbere ubuzima rusange nk'uko binagaragara muri gahunda ya NST2, aho ubuzima bwiza bw'abaturage ari inkingi ya mwamba y'iterambere rirambye. Iyi nzu y'ababyeyi izaba igisubizo gikomeye ku baturage, inashimangira iterambere ry'ubuzima mu Karere ka Nyamagabe.'

Ikigo Nderabuzima cya Mugano gifasha abaturage 22.514 bo mu Murenge wa Mugano n'abandi bo mu mirenge bihana imbibi ya Kaduha, Mushubi, Musange mu Karere ka Nyamagabe , ndetse n'abaturage bo mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Usibye iyi nyubako y'ababyeyi yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Mugano, Akarere ka Nyamagabe karateganya ko gahunda ya NST2 izasiga hubatswe ibindi bikorwaremezo by'ubuzima by'asaga miliyari 4Frw, harimo Ikigo Nderabuzima gishya kizubakwa Mu Murenge wa Kibirizi ahitwa i Bugarama, inzu z'ababyeyi ziteye imbere esheshatu n'amavuriro y'ibanze mashya 31.

Iyi maternité yanateganyirijwe icyumba cyo kubagiramo ababyayi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-huzuye-inzu-y-ababyeyi-y-asaga-milyoni-440frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)